Umurenge Kagame Cup: Intara eshatu zihariye ibihembo

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Imiyoborere myiza rizwi nka “Umurenge Kagame Cup”, ibihembo byinshi byatashye mu Ntara z’u Burengerazuba, u Burasirazuba n’Amajyepfo.

Imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi. Habaye imikino itandukanye irimo Basketball, Volleyball, Sitball, Umupira w’Amaguru, Imikino Ngororamubiri, Gusimbuka Urukiramende, Gukina Igisoro no Gusiganwa ku Magare.

Iri rushanwa rikinirwa mu Gihugu hose, hanyuma Uturere twitwaye neza tukajya guhurira mu mikino ya nyuma, ibera mu Ntara iba yategenyijwe.

Irya 2024, ryasorejwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, no mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru aho bakiniye imikino ya nyuma Ngororamubiri.

Uturere dutatu twa Karongi, Kamonyi na Ngoma, ni two twahize utundi mu bihembo.

Intara y’u Burengerazuba yegukanye ibikombe bibiri. Akarere ka Karongi kegukanye igikombe mu mupira w’Amaguru, mu bagabo, mu gihe Rutsiro yacyegukanye mu cyiciro cy’abagore.

Ni nyuma y’uko Umurenge wa Rubengera mu Bagabo, watsinze uwa Kimonyi (Musanze) ibitego 2-0, maze mu Bagore, uwa Murunda (Rutsiro) utsinda uwa Mahembe (Nyamasheke) ibitego 2-0.

Bisobanuye ko Akarere ka Karongi kegukanye igikombe muri ruhago y’Abagabo, aka Rutsiro kacyegukana mu Bagore.

Intara y’Amajyepfo, yegukanye ibikombe bibiri byo muri Basketball mu bagabo n’abagore.

- Advertisement -

Akarere ka Kamonyi kegukanye ibikombe mu mukino wa Basketball mu Bagore n’Abagabo.

Mu Ntara y’i Burasirazuba, hatashye ibikombe bibiri bya Volleyball. Akarere ka Ngoma kegukanye ibikombe mu Bagabo n’Abagore muri uyu mukino.

Mu mukino wo Gusiganwa ku Magare, Mufiteyezu Emmanuel wo mu Karere ka Gicumbi mu Cyiciro cy’Abagabo na Nzamukosha Immaculée w’i Musanze mu Cyiciro cy’Abagore, ni bo bahize abandi.

Mu Gusimbuka Urukiramende, Habimana Élie na Uwamaliya Solange bo mu Karere ka Nyamasheke, ni bo bahize abo bari bahanganye.

Mu mukino wa Sitball, Akarere ka Bugesera kegukanye igikombe mu Cyiciro cy’Abagore mu gihe Akarere ka Kirehe kacyegukanye mu Cyiciro cy’Abagabo.

Mu mukino wo gukina Igisoro, Shukuru Hassan wo mu Karere ka Rusizi na Mukundirehe Diane mu Karere ka Nyaruguru, ni bo begukanye imidari ya Zahabu.

Iri rushanwa risanzwe ari Ngarukamwaka. Umwaka ushize ryasorejwe mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Kamonyi hatashye ibyishimo bya Basketball
Nzamukosha Immaculée w’i Musanze, yasize bagenzi be mu Cyiciro cy’Abagore
Élie yasimbutse karahava
Solange na Élie bahize abandi mu Gusimbuka Urukiramende
Ibyishimo bya Volleyball byatashye i Ngoma
Byari ibyishimo ku bahize abandi
Umurenge wa Murunda wo muri Rutsiro, wegukanye igikombe cya ruhago mu Bagore
Emmanuel wo muri Gicumbi, yasize abandi
Uturere twitwaye neza, twarabishimiwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW