Umutoza wa Sunrise yagarutse mu kazi

Jackson Mayanja utoza ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare, yagarutse mu kazi nyuma y’iminsi yaragiye kwita ku muryango we.

Tariki ya 22 Mata ni bwo iyi kipe yo mu Burasirazuba, yatanze Itangazo ryavugaga ko umutoza mukuru wa yo, Jackson Mayanja yagiye muri Uganda kwita ku muryango we.

Ryagiraga riti “Kubera impamvu z’umuryango, Umutoza Mukuru Jackson Mayanja yagiye mu gihugu cya Uganda, inshingano zasigaranywe n’abatoza bungirije.”

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo iyi kipe ibicishije kuri X yayo, yatangaje ko uyu mutoza yongeye kugaruka mu nshingano ze nk’umutoza mukuru.

N’ubwo imibare ikigoye cyane, iyi kipe irasabwa gutsinda umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona, izaba yakiriyemo Marines FC kuri Stade ya Nyagatare.

Ifite amanota 29 n’umwenda w’ibitego 17. Bisobanuye ko gutsinda gusa bidahagije ahubwo inasabwa gutsinda ibitego byakuramo ikinyuranyo cy’umwenda ifite.

Jackson Mayanja yagarutse mu kazi ka Sunrise FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW