Vision yatangiye neza urugendo rugana mu Cyiciro cya mbere

Mu mikino ibanza ya kamarampaka yahuje amakipe ane ari gushaka itike yo kuzakina mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha, Vision FC yatangiranye intsinzi yakuye kuri AS Muhanga, mu gihe Rutsiro FC yatsikiriye i Shyorongi.

Imikino ibanza ya kamarampaka (Playoffs), yabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi, ihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Nizeyimana Omar na Mbanjineza Radjab, bahesheje intsinzi Vision FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1. Ikipe y’i Muhanga yatsindiwe na Nizeyimana Abdou.

Ibi byatumye, ikipe ya Vision itangira neza urugendo rwo gushaka uko yazakina mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino 2024/2025.

Undi mukino wabereye kuri Stade i Kirenga iherereye i Shyorongi, Intare FC yaguye miswi na Rutsiro FC nyuma yo kunganya 0-0.

Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro, ni yo yabonye uburyo bwinshi bwo kubona igitego ariko abayikinira mu busatirizi, babutera inyoni.

Imikino y’umunsi wa Kabiri izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi. Rutsiro FC izakina na AS Muhanga kuri Stade ya Muhanga, Vision FC yo izakina na Intare FC kuri Stade Mumena.

Imikino y’umunsi wa Gatatu, izakinwa tariki ya 29 Gicurasi. Amakipe yose uko ari ane, azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura maze hazarebwe ebyiri zifite amanota menshi, zihite zibona itike yo kujya mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mukino warimo gucungana ku mpande zombi
Vision FC yatangiranye intsinzi
Vision FC yabyaje umusaruro ikibuga cya yo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -