BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa Gatatu

Rivers Hoopers yatsinze Cape Town Tigers amanota 80-57 mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame, ihita yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2024.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024, muri BK Arena.

Rivers Hoopers yo muri Nigeria, nk’ikipe yanahabwaga amahirwe menshi muri uyu mukino, yatangiye neza itsinda ikinyuranyo cy’amanota menshi, maze yegukana agace ka mbere ku manota 25-8. Cape Town Tigers yari imaze gutsindwa amanota menshi yinyaye mu isunzu yegukana agace ka kabiri ku manota 21-18. Igice cya mbere cyarangiye Rivers iri imbere ku manota 46-26.

Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, umuhanzi Ariel Wayz ni we wasusurukije abantu 4.379 bari muri BK Arena, binyuze mu ndirimbo ze zirimo Shayo, Agasinye na Deeper.

Ikipe yo muri Afurika y’Epfo yongeye kugorwa n’agace ka gatatu k’umukino, maze yongera gutsindwa ikinyuranyo cy’amanota 11 (20-9). Nyuma y’aka gace, Rivers Hoopers yari imaze kugira amanota 66-35.

Umutoza wa Rivers Hoopers wari umaze kwizera intsinzi bitewe n’amanota yarushaga uwo bari bahanganye, yatangiye gukora impinduka nyinshi mu gace ka nyuma, aha amahirwe abakinnyi benshi batakunze gukina iminota myinshi. Cape Town Tigers yaje kwegukana aka gace ku manota 19-17.

Umukino warangiye Rivers Hoopers yo muri Nigeria yatsinze Cape Town Tigers amanota 80-57 yegukana umwanya wa gatatu muri Basketball Africa League (BAL) ku nshuro ya mbere ikinnye imikino ya nyuma.

Muri uyu mukino, Kelvin Amayo wa Rivers Hoopers ni we watsinze amanota menshi (amanota 25), akurikirwa na Devine Eke bakinana, watsinze amanota 20.

Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré.

- Advertisement -

Umukino wa nyuma urahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 saa Kumi z’umugoroba muri BK Arena.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Galou Fall, barebye uyu mukino
Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino
Umukuru w’Igihugu akomeje gushyigikira iyi mikino
Ni irushanwa riri kubera muri BK Arena
Abakunzi ba Basketball bari benshi muri BK Arena

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW