Basketball-Zone V: U Rwanda rwabuze itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, mu bahungu n’abakobwa, yatsindiwe na Uganda ku mikino ya nyuma y’Imikino y’Akarere ka Gatanu, ihita ibura itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika.

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, kuri Lugogo Indoor Stadium , ni bwo hasojwe iyi mikino y’Akarere ka Gatanu yari imaze iminsi ibera i Kampala muri Uganda.

Mu mukino w’abahungu Uganda yatsinzemo u Rwanda amanota 69-66, agace ka mbere k’umukino kegukanwe na Uganda ku manota 19-17, ariko u Rwanda rwahise rwigaranzura Abagande rubatwara agace ka kabiri ku manota 17-10.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ingimbi z’u Rwanda ziyoboye n’amanota 34-29.

Uganda yari imbere y’abafana bayo yaje mu gice cya kabiri cy’umukino yisize insenga, ihita yegukana agace ka gatatu ku manota 22-16, ihita iyobora umukino.

Agace ka nyuma kari indyankurye kuko amakipe yombi yari yegeranye mu gutsindana. Gusa ariko, Uganda yatizwaga umurindi n’abakunzi bayo ni yo yegukanye agace ka nyuma k’umukino ku manota 18-16, ihita yegukana igikombe.

Umunyarwanda Dylan Lebson Kayijuka ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (amanota 26), ahita anahembwa nk’umukinnyi watsinze amanota menshi mu irushanwa ryose.

Mu mukino wari wabanjirije uyu, abari n’abategarugori ba Uganda bari batsinze ab’u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 30 (82-52), ihita yisubiza igikombe.

Nibishaka Brighitte ni we wahembwe nk’uwafashe bwa mbere imipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro nyinshi, mu irushanwa ryose.

- Advertisement -

Nyuma y’izi ntsinzi, Uganda mu bahungu n’abakobwa yahise ibona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika muri Basketball y’abatarengeje imyaka 18 (2024 FIBA U18 AfroBasket) kizaba muri Kanama uyu mwaka, muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwabaye urwa Kabiri muri irushanwa rya Zone V
Ingimbi z’u Rwanda zabuze itike y’Igikombe cya Afurika
Kayijuka Dylan yatsinze amanota menshi mu irushanwa
Yahize abatsinze amanota menshi mu irushanwa
Maxime usanzwe warihebeye REG BBC, yari yaje gushyigikira aba bana b’u Rwanda
Abangavu b’u Rwanda batsindiwe ku mukino wa nyuma

 

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW