Champions League: Real Madrid yegukanye igikombe cya 15

Ibitego bya Dani Carvajal na Vínicius Júnior byafashije Real Madrid gutsinda Borussia Dortmund, ihita yegukana igikombe cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League) ku nshuro ya 15.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, kuri Stade Wembley mu Bwongereza.

Mbere y’umukino, Real Madrid n’ubundi ni yo yahabwaga amahirwe yo kuza gutwara igikombe, nk’imwe mu makipe amenyereye iri rushanwa cyane kurusha Dortmund.

Igice cya mbere cy’umukino kihariwe na Dortmund kuko yanahushijemo uburyo bwinshi bukomeye bwakabaye bwabyaye ibitego.

Karim Adeyemi ni we watangiye abona uburyo buremereye, ku mupira muremure yari ahawe na Mats Hummels, asiga ba myugariro ba Real bari babanje gukeka ko yaraririye, amaze gucenga umunyezamu Thibaut Courtois, umupira Carvajal arawitambika ujya muri koruneri.

Nyuma y’aho gato, rutahizamu Füllkrug yongeye gutera icyikango abakunzi ba Real Madrid nyuma y’uburyo buremereye yabonye imbere y’izamu, ariko ateye umupira ukubita igiti cy’izamu.

Umunyezamu Thibaut Courtois yakomeje kugenda arokora ikipe ye yari yugarijwe cyane, birangira bagiye kuruhuka nta gitego babavumbye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Real Madrid yinyaye mu isunzu na yo itangira gukina no kurema uburyo bw’ibitego.

Toni Kroos wamaze gutangaza ko azasezera Umupira w’Amaguru  mu mpeshyi y’uyu mwaka, yaje gutera coup-franc nziza cyane yashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu Gregor Kobel aratabara.

- Advertisement -

Los Blancos yari imaze gukanguka muri iyo minota, yongeye kubona uburyo bw’igitego ariko Carvajal ntiyabasha kububoneza mu izamu.

Ahagana ku munota wa 74 w’umukino, Dani Carvajal yongeye kubona uburyo atigeze ahusha. Ni umupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe neza na Kroos, ahita ahirikira mu izamu n’umutwe, kiba kiranyoye.

Dortmund yari ifite icyizere cyo kugombora igasubiza umukino ibubisi, yaje gukubona ko birangiye ubwo  yatsindwaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vínicius Júnior ku mupira mwiza yari ahawe na Jude Bellingham.

Umukino warangiye Real Madrid itahanye intsinzi, ihita yegukana igikombe cyayo cya 15 muri iri rushanwa.  

Umutoza, Carlo Ancelotti ni ku nshuro ya gatandatu atwaye iki gikombe nk’umutoza. Ni mu gihe kandi abarimo Toni Kroos, Luka Modric, Dani Carvajal  na Kapiteni Nacho Fernandez batwaye iki gikombe ku nshuro ya gatandatu nk’abakinnyi, inshuro bahuriyeho na Paco Gento wakiniye Real Madrid kuva mu 1956 kugera 1966.

Dani Carvajal nyuma yo gutsindira ikipe ye igitego
Igikombe cya 15 cyatashye i Madrid
Umukino wabereye i Wembley mu Bwongereza
Vinicius Junior yatsindiye ikipe ye igitego cya Kabiri
Igisobanuro cy’ibyishimo
Luca Modric yegukanaga igikombe cye cya Gatandatu cya Uefa Champions League kuva yegera muri Real Madrid

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW