Félix Koné wa AS Kigali yasohowe mu nzu

Umunya-Côte d’Ivoire ukinira ikipe ya AS Kigali, Félix Koné, yasohowe mu nzu kubera kutishyura ubukode ariko yanga kuyivamo.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino mu bibazo by’amikoro, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe ya AS Kigali, bakomeje kubaho mu buzima bwa ‘Aho gupfa uyu munsi napfa ejo.”

Ibi byatumye abanyamahanga b’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bagorwa n’ubuzima bw’i Kigali, cyane ko ntawe bafite baririra.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko rutahizamu wa AS Kigali ukomoka muri Côte d’Ivoire, Félix Koné, yasohowe mu nzu kuko amaze amezi atatu atishyura ubukode ariko akanga kuyivamo.

Uyu mukinnyi arishyuzwa amezi atatu (4,5,6) angana n’ibihumbi 240 Frw kuko ukwezi kumwe yakwishyuraga ibihumbi 80 Frw.

Iyi kipe ibereyemo abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi agera muri atanu by’umwaka ushize w’imikino 2023-2024.

Nanubu abakozi b’ikipe barimo abakinnyi n’abandi, ntibazi aho byerekeza, cyane ko bataramenya igihe akazi kazatangirira.

AS Kigali yasoreje ku mwanya wa Gatanu n’amanota 45 mu mikino 30 ikinwa.

Félix Koné (iburyo) yanze gusohoka mu nzu amaze amezi atatu atishyura
Abakinnyi ba AS Kigali, amaso yaheze mu kirere
Amaso bayahanze Shema Fabrice

UMUSEKE.RW

- Advertisement -