Gorilla yabonye umwungiriza wayikiniraga

Nyuma yo gutangaza umutoza mukuru wavuye muri Gasogi United, ikipe ya Gorilla FC izaba ifite umwungiriza uri gutangira umwuga w’ubutoza.

Mu minsi ishize ni bwo Kirasa Alain yatangajwe nk’umusimbura wa Ivan Minnaert mu kipe ya Gorilla FC ya Hadji Mudaheranwa Yussuf.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Sibomana Abouba wakiniye iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, ari we uzaba ari umutoza wungirije muri Gorilla FC.

Abouba uri gutangira umwuga w’ubutoza, azafatanya na Kirasa gufasha iyi kipe kuzaba iri mu zihanganye aho kuba izaba irwanira kutajya mu Cyiciro cya Kabiri nk’uko byagenze mu mwaka ushize 2023-2024.

Sibomana Abouba avukana n’abandi bakinnyi bazwi nka Nshimiyimana Yunussu wa APR FC, Omborenga Fitina udafite ikipe, Yamini Salum na Oleko badafite amakipe ubu.

Yaciye mu makipe arimo Rayon Sports, Gor Mahia, Wazito (zo muri Kenya) APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Sibomana Abouba azaba yungirije Kirasa Alain muri Gorilla FC yakiniye
Yakiniye amakipe arimo Rayon Sports
Yaciye muri Wazito yo muri Kenya
Yaciye no muri Gor Mahia muri Kenya

UMUSEKE.RW