Hatangijwe ubukangurambaga bwo kubakira ‘Mama Mukura’

Nyuma y’urukundo yakomeje kugaragariza ikipe ya Mukura VS n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’ agiye kubakirwa inzu ndetse anafashwe guhindura ubuzima biciye mu bakunzi ba Siporo.

Ku wa Kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo uwitwa Dr.Dash ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, yatangije igikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Gusajisha neza Mama Mukura.’

Dr.Dash yavuze ko mu gihe habaho gufatanya, cyane cyane biciye mu bakunzi ba Siporo n’abandi Banyarwanda bose bafite umutima wo gufasha, uyu mubyeyi yakubakirwa kandi agashajishwa neza.

Muri byinshi yavuze, yasabye abumva ko bashyigikira iki gikorwa, kumwegera bagahuza imbaraga.

Yagize ati “Agomba gusaza neza kuko ibitekerezo afite ubona ko ari Intore. Hamwe na FPR-Inkotanyi ibi ni problème gérable.”

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Dr.Dash yagarutse ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, avuga ko hari abatangiye kumwandikira bamubwira ko hari abakinira kuri uyu mubyeyi w’i Gisagara.

Yavuze ko hari abitwaza izina rye ariko bikarangira ‘Mama Mukura’ ntacyo abonye kandi nyamara izina rye ryakoreshejwe.

Dr.Dash yasoje avuga ko mu minsi ya vuba, uyu mubyeyi bagomba kumusajisha neza kandi bitazananirana. Yavuze ko uyu mubyeyi azubakirwa inzu kandi igashyirwamo ibikenerwa byose.

Ni ikipe yihebeye
Mukura VS yayikunze kuva cyera
Mama Mukura yihebeye Amavubi
Mama Mukura yari yagiye kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame mu Majyepfo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -