Ndi Gikundiro! Julien Mette yasezeye ku ba-Rayons

Umufaransa Julien Mette watozaga Rayon Sports, yaciye amarenga yo kuba yatandukanye n’iyi kipe yari amazemo amezi atanu.

Umutoza Julien Mette ntiyigeze atoza umukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, ubwo Rayon Sports yanganyaga na APR FC 0-0 mu mukino wo kuganura kuri Stade Amahoro binyuze mu cyiswe “Umuhuro mu Mahoro”.

Nyuma y’uyu mukino watojwe na Rwaka Claude usanzwe atoza ikipe y’abari n’abategarugori ya Rayon Sports, Kapiteni Muhire Kevin yatangaje ko impamvu Umutoza Mukuru Julien Mette atatoje umukino ari uko yari yabwiye ubuyobozi ko arwaye mu nda bityo ubuyobozi bumuha ikiruhuko cy’uburwayi.

Kevin yakomeje avuga ko nyuma y’aho Mette yabwiye ubuyobozi ko noneho ameze neza yatoza, ariko asanga icyemezo cyamaze gufatwa. Ibi ariko ngo byaje bikurikira kuba yari yashatse kubanza mu kibuga umunyezamu ukiri muto ndetse n’abandi bakinnyi bakiri bato, ibintu abakinnyi bakuru mu ikipe n’ubuyobozi butakozwaga, bituma habamo kutumvikana n’umutoza.

Nyuma y’ibyo byose, bukeye bw’aho ku Cyumweru ni bwo Julien Mette yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo asa nusezera kuri Rayon Sports.

Yagize ati “Mwarakoze ku bwo kunyakira neza ndetse no ku bw’icyubahiro buri mufana wangannye yari afite. Igihugu cyiza, Umujyi wa Kigali mwiza, amezi atanu yankomereye. Umubabaro mwinshi bitewe n’uburyo nasanze ikipe, ubwo nahageraga. Nakoze ibishoboka byose nta bungiriza buzuye mfite ndetse nta n’ubushobozi bwo kugura abakinnyi bwari buhari. Naho ubundi… Ndi Gikundiro [umukunzi wa Rayon Sports]. Tuzasubire.”

Uyu Mufaransa yageze muri Gikundiro muri Mutarama 2024, asinya amasezerano y’amezi atandatu, asimbuye Umunya-Tunisie, Yamen Zelfani wari watandukanye n’iyi kipe mu mpera za 2023 nyuma yo kunanirwa kuyigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru Julien Mette ntiyigeze ahirwa. Mu Gikombe cy’Amahoro yatwaye umwanya wa gatatu atsinze Gasogi United. Gusa ariko, mu mikino itandatu yatoje muri iri rushanwa, yatsinze itatu, atsindwa indi itatu. Yatsinzwe na Interforce ibitego 2-1 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, ari na wo wa mbere yatoje, yongera gutsindwa na Bugesera FC imikino ibiri ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Muri shampiyona, yafashe ikipe guhera ku munsi wa 18 wa shampiyona. Mu mikino 13 yatoje yatsinzemo icyenda, atsindwa imikino ine. Ibi byatumye Rayon Sports isoreza shampiyona ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 57 irushwa amanota 11 na APR FC yatwaye igikombe.

- Advertisement -

Ukubura umusaruro muri Rayon Sports kwatewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, zishobora kubamo iyo kuba Rayon Sports yaratakaje abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba hagati muri shampiyona, barimo Rwatubyaye Abdul wari Kapiteni, Abagande Joachiam Ojera na Mussa Essenu ndetse na Hertier Luvumbu batigeze basimbuzwa uko bikwiye. Julien Mette kandi nk’uko yabigarutseho mu butumwa busezera, ntiyari afite umutoza wungirije nyuma yo kwanga gukorana n’Umunya-Mauritania Mohamed Wade yaje asanga.

Julien Mette w’imyaka 42 waje muri Rayon Sports avuye muri AS Otohô, yatangiriye uyu mwuga muri Congo Brazzaville muri Tongo FC Jambon mu 2016 mbere yo kunyura no mu Ikipe y’igihugu ya Djibouti.

Nk’umutoza, yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya shampiyona ya Congo mu 2019 na 2023.

Julien Mette (uri ibumoso) yamaze gusezera ku bakunzi ba Rayon Sports
Umukino wa Rayon Sports na APR FC uri mu byabaye impamvu yo gutandukana na Gikundiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW