Pre-Season Agaciro Tournament: Gatoto ya Antha yageze ku mukino wa nyuma

Mu irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament”, riri kugana ku musozo, ikipe ya Gatoto FC itozwa n’Umunyamakuru wa Radio10, Mucyo Antha, yatsinze Golden Generation ibitego 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma.

Umukino wa mbere wa 1/2 mu irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament”, wabaye ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena, ubera kuri Stade Mumena.

Ikipe ya Gatoto FC yari yiganjemo abakinnyi bo mu Cyiciro cya Mbere, yatsinze Golden Generation FC yiganjemo abato, ibitego 2-1.

Iyi ntsinzi, yatumye iyi kipe itozwa na Mucyo Antha, igera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya nyuma kwegukana igikombe umwaka ushize.

Undi mukino wa 1/2, uraba kuri uyu wa Mbere Saa Kumi z’amanywa kuri Stade Mumena.

Ikipe ya Brésil & Friends na Pogba Foundation, zirishakamo izakina na Gatoto ku mukino wa nyuma.

Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament”, risanzwe rifasha abakinnyi kuguma ku rwego rwiza no kwigaragaza ku baba bashaka akazi.

Umukino wa Gatoto na Golden Generation, warimo guhangana
Impande zombi zacunganaga
Abakinnyi 11 Gatoto FC yabanjemo
Abakinnyi 11 Golden Generation yabanjemo
Abiganjemo abo mu Cyiciro cya Mbere, bakina iri rushanwa
Ni uku byari byifashe

UMUSEKE.RW