RRA na REG zegukanye Mémorial Rutsindura (AMAFOTO)

Ikipe ya Rwanda Révenue Authority Women Volleyball Club mu Cyiciro cy’Abagore ndetse na REG Volleyball Club mu bagabo ni zo zegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare rizwi nka Mémorial Rutsindura ya 2024.

Irushanwa rya Mémorial Rutsindura ryari rimaze iminsi riri kubera mu kigo cya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, n’ubwo imikino yabereye no ku bindi bibuga ariko iki Kigo cy’Ishuri ni cyo cyakiriye imikino myinshi yo muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arenga 52, aho abakunzi ba Volleyball bongeye kubona ibirori muri uyu mukino, ndetse iri rushanwa rikaba ryongeye gushimangira ko Volleyball ari wo mukino mu Rwanda wubatse ushingiye ku mashuri, ahantu ubusanzwe hagashakiwe impano mu mikino itandukanye.

Irushanwa ry’uyu mwaka, ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri by’ibyiciro byose uhereye ku mashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye mu gihe hari na Kaminuza zirenze imwe zihagarariwe n’ubwo imwe muri zo itagaragaje urwego rushimishije ugereranyije n’abo bari bahanganye.

N’ubwo benshi baba bahanze amaso amakipe akina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere, urebye imikino ibiri yaryoheye amaso muri iri rushanwa ni iyo Groupe Scolaire Officiaire ya Butare yahuriyemo na Petit Séminaire Virgo Fidelis mu banyeshuri bo mu cyiciro rusange no mu mashuri yisumbuye, aho hombi GSOB yegukanaga igikombe itsinze PSVF Seti 3-2.

Seminari yari yataguye iyi mikino ntabwo yatahiye aho kuko ikipe y’abahoze bayigamo ari bo baje kwegukana igikombe cy’abakanyujijeho muri uyu mukino, aho abakinnyi bayobowe na Ndamukunda Flavien baje gutsinda Seti 3-1 ikipe ya Relax ya Gasongo na Kizungu bahoze bakinira na bo ikipe y’igihugu.

Mu makipe akina mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore yaje gutwara igikombe itsinze APR WVC Seti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21) ishyira akadomo ku bikombe bine byikurikirana iyi kipe y’umutoza Peter Kamasa yari imaze iminsi itwara.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara yari yagerageje gukoresha imbaraga nyinshi ngo yiyunge n’abakunzi ba yo kubera umwaka mubi wa shampiyona yagize, ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na REG amaseti 3-2 (19-25, 19-25, 25-22, 25-22, 8-15) bituma itaha amara masa n’ubwo yari yagaruye bamwe mu nkingi za mwamba za yo barimo Dusenge Wycliff.

Mu mukino wa Beach Volleyball, ikipe ya Kwizera Pierre Marshall wamenyekanye cyane muri wo ari kumwe na Kansime Julius Kagarama yaje kwegukana igikombe cyaherekejwe n’ibahasha nkuko byanagenze mu bindi byiciro.

Rutsindura Alphonse wibukwaga, yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

- Advertisement -

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.

REG VC yamwenyuye
REG yabaye nziza muri iri rushanwa
Ikipe ya PSVF yatsindiwe ku mukino wa nyuma
East African University Rwanda, yabonye umwanya wa Gatatu
Volleyball mu Bagore imaze kuzamura urwego
APR WVC ntiyahiriwe
RRA yihimuye kuri APR WVC
Wisdom yatahanye umwanya wa Kane
Hafashwe umunota wo Kwibuka
Yari imikino iryoheye ijisho
Abarebye iri rushanwa baryohewe
Ni irushanwa rigaragaza impano mu mukino wa Volleyball
Abakinnye Volleyball mu myaka yo ha mbere, bongeye kugaragara mu kibuga
Irushanwa riba ririmo guhangana byo mu kibuga
Abiganjemo abato, baba bari muri iri rushanwa
Ibiro biba bivuza ubuhuha
Ni uku byari byifashe

UMUSEKE.RW