Umutoza wa Rutsiro yasezeranye mu mategeko (AMAFOTO)

Rubangura Omar wungirije mu kipe ya Rutsiro FC, yasezeranye mu Murenge n’umukunzi we, Ingabire Salua bateganya kurushinga.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, ku wa Kane tariki ya 20 Kamena. Witabiriwe n’inshuti za hafi za Rubangura Omar na Ingabire Salua ndetse n’ababyeyi ba bo.

Ubukwe bw’aba bombi, buteganyijwe tariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka, mu Karere ka Musanze.

Umutoza, Rubangura na Salua bamaze umwaka urenga bari mu munyenga w’urukundo.

Omar ni umutoza wungirije mu kipe ya Rutsiro FC yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Yaciye mu makipe arimo La Jeunesse FC, Kirehe FC na Rwamagana City.

 

Umutoza, Rubangura Omar ubwo yarahiriraga kuzabana akaramata na Ingabire Salua
Ingabire Salua yahise abyemera
Basaga neza
Ababyeyi bari babaherekeje

UMUSEKE.RW