Biciye kuri Mugisha Gilbert, ikipe y’Ingabo yatsinze Police FC igitego 1-0, yegukana intsinzi y’umukino wo gufungura Stade Amahoro wiswe ‘Amahoro Stadium Inauguration Trophy.’
Ni umukino wayobowe n’abasifuzi mpuzamahanga bari bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim, Karangwa Justin wari umwungiriza wa mbere, Ndayisaba Said wari umwungiriza wa kabiri na Ishimwe Claude [Cucuri] wari umusifuzi wa kane.
Abakunzi ba ruhago muri rusange mu Rwanda, bari babukereye, cyane ko mu rwego rwo kwishimira ibyo Leta y’u Rwanda yagezeho, bamwe mu batuye mu Turere twa hanze ya Kigali, bazanywe n’imodoka batishyuye.
Umutoza mushya wa APR FC, Darko Nović, yahisemo kubanzamo abakinnyi basoje shampiyona bakina mu kipe y’Ingabo, cyane ko nta mukinnyi mushya wigeze ubanza mu kibuga. Ikipe ya Mashami Vincent, yo yabanjemo babiri bashya barimo Ishimwe Christian na Msanga Henry.
Saa Kumi n’imwe z’amanywa, Twagirumukiza yari atangije umukino, witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu wanafunguye ku mugaragaro iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Umukino watangiye amakipe yombi adashaka kwirekura, gusa agacishamo buri imwe igasatira. Ikipe y’Ingabo yaje gufungura amazamu ku munota wa 12 ubwo Mugisha Gilbert yahindukizaga Rukundo Onesme ku mupira mwiza yari ahawe na Niyomugabo Claude wakinnye ibumoso uyu munsi.
Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe itozwa na Mashami yatangiye gukina imipira miremire ishaka Mugisha Didier na Niyonsaba Eric basabwaga kuyihutisha ariko ba myugariro ba APR FC bari beza.
Ku munota wa 35, ikipe ya Police FC yashoboraga kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Chukwuma Odil ariko umusifuzi wo hagati avuga ko nta kosa ryabaye ndetse abakinnyi b’iyi kipe bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cye.
Iminota yakirikiyeho, ikipe y’Abashinzwe Umutekano yakomeje gukina imipira miremire, ariko ntiyigeze ibaha umusaruro ndetse igice cya mbere kirangira ikipe y’Ingabo ikiri imbere n’igitego 1-0.
- Advertisement -
Igice cya kabiri kigitangira, ikipe zombi zahise zahise zikora impinduk. APR FC yakuyemo Kwitonda Alain, Ndayishimiye Dieudonné, Nshimirimana Ismail, basimburwa na Taddeo Lwanga, Dushimimana Olivier na Byiringiro Gilbert.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yahise ikuramo Chukwuma Odil, Niyonsaba Gilbert na Shami Carmot, basimburwa na Richard Kilongozi, Iradukunda Siméon na Sentobe Eric.
Ku munota wa 60, ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka, ikuramo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Tuyisenge Arsène wakinaga umukino we wa kabiri muri iyi kipe ye nshya.
Mashami Vincent yongeye gukora impinduka ku munota wa 72, ikuramo umunyezamu, Rukundo Onesme wasimbuwe na Niyongira Patience wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Bugesera FC ayifashije kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Izi mpinduka zatumye ikipe ya Police FC byibura itangira kugera ku izamu, ariko kuribona bikomeza kuba ingorabahizi.
Ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka ku munota wa 85, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan, basimbuwe na Elie Kategaya na Aliou Souané ukina mu bwugarizi.
Nyuma yo gukomeza gucunga igitego yatsinze, ikipe ya APR FC yasoje iminoya 90 ifite intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert
Ababanjemo ku mpande zombi:
APR FC XI: Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Niyigena Clèment, Nshimiyimana Yunussu, Ndayishimiye Dieudonné, Nshimirimana Ismail Pichou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca, Victor Mbaoma.
Police FC XI: Nsabimana Eric, Rukundo Onesme, Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odil, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Niyonsaba Eric, Bigirimana Abedi.
UMUSEKE.RW