APR yisanze mu itsinda rya Gatatu muri CECAFA

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, yisanze mu itsinda rya Gatatu mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame [CECAFA Kagame Cup].

Guhera tariki ya 9-21 Nyakanga uyu mwaka, mu Mujyi wa Dar es Salaam hazaba hari kubera irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame [CECAFA Kagame Cup 2024].

Amakipe 12, ni yo yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka rizakinirwa kuri Azam Complex no kuri Stade ya KMC iherereye mu Mujyi wa Kinondoni.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, iri mu itsinda rya Gatatu na SC Villa yo muri Uganda, Singida Black Stars FC yo muri Tanzania na El-Merrekh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo.

Uko andi matsinda ameze. Irya mbere ririmo Coast Union FC yo muri Tanzania, Al-Wadi FC yo muri Sudan, JKU SC yo muri Zanzibar na Dekedaha FC yo muri Somalia. Irya Kabiri ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows FC yo muri Zambia na Djibouti Telecom FC yo muri Djibouti.

Amakipe azitabira, ni APR FC [Rwanda], SC Villa [Uganda], Coast Union FC, Singida Black Stars FC [Tanzania], Gor Mahia [Kenya], Djibouti Telcom FC [Djibouti], Dekedaha FC [Somalia], JKU SC [Zanzibar], El-Merrekh Bentiu [Sudan y’Epfo], Al-Hilal, Al-Wadi FC [Sudan] na Red Arrows FC yo muri Zambia.

Hazazamuka buri ikipe imwe muri buri tsinda uko ari atatu, hanyuma haziyongereho imwe izaba yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi, maze zikine muri ½.

APR FC iri mu itsinda rya Gatatu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024

UMUSEKE.RW