AS Kigali yatangiye akazi (AMAFOTO)

Nyuma y’ibibazo by’amikoro yabanje kurwana na byo, ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cya Tapis rouge.

Ni imyitozo yayobowe n’abatoza bungirije barimo Mbarushimana Shaban na Guy Bakila. Abakinnyi 21 barimo abashya, ni bo batangiye akazi muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Abashya barimo ni: Nkubana Marc, Mucyo Didier Junior, Ngendahimana Eric, Hoziyana Kennedy, Hakizimana Félicien, Kayitaba Bosco, Nshimiyimana Tharcisse, Onyeabor Franklin.

Bamwe mu bandi bari baje mu myitozo ariko batakoranye n’iyi kipe, ni rutahizamu, Sugira Ernest wigeze gukinira iyi kipe.

Undi mukinnyi bivugwa ko azakinira iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka 2024-25, ni myugariro, Rwabuhihi Placide wakiniraga APR FC.

Abarimo kapiteni, Bishira Latif, Itangishaka Blaise na Rafael Osaluwe, ntibakoranye imyitozo na bagenzi ba bo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko AS Kigali izakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 350 Frw muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Mucyo Didier Junior yatangiye imyitozo muri AS Kigali
Hoziyana Kennedy nawe ari mu bashya batangiye akazi muri AS Kigali
Ngendahimana Eric ari mu batangiye akazi
Kayitaba Bosco yagarutse mu rugo
Hakizimana Félicien wakiniraga Kiyovu Sports, yaje mu kipe y’Abanya-Mujyi
Nshimiyimana Tharcisse ari mu bashya ba AS Kigali
Nkubana Marc wakiniraga Police FC, ari mu bashya ba AS Kigali
Imyitozo yabereye ku kibuga cya Tapis rouge
Bayingana Innocent Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali, yabanje kuganiriza abakinnyi
Sugira Ernest yahise ajya kuganira na Nshimiye Joseph

UMUSEKE.RW