Amicale Sportif de Kicukiro ikubutse muri Tanzania (AMAFOTO)

Ikipe y’abatarabigize umwuga abenshi bakinnye ruhago mu Rwanda ndetse bafitanye ubufatanye na bagenzi ba bo mu gihugu cya Tanzania (Amicale Sportif de Kicukiro), bakuhutse muri iki gihugu gukina umukino wa gicuti wari ugamije gusigasira umubano impande zombi zifitanye.

Ni urugendo rwari rumaze iminsi ine, rwanabayemo umukino wa gicuti hagati y’aba ba-veterans babarizwa mu Karere ka Kicukiro ndetse n’abakuze bihebeye Yanga SC muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0 ariko ahanini icyari kigamijwe cyane ni ugukomeza kubungabunga umubano mwiza uri hagati y’aba bahoze bakina.

Nyuma yo gukina uyu mukino, Amicale Sportif de Kicukiro (ASK) yakoze urugendoshuri rwo gutembera no kumenya neza ibice bimwe na bimwe bigize iki gihugu.

Uretse ibyo kandi, iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda, yahisemo kugaragaza amarangamutima ya yo mu matora ateganyijwe mu Rwanda tariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka, aho bagaragaje ko bashyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

Cyubahiro Beatus uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Amicale Sportif de Kicukiro (ASK), avuga ko intego nyamukuru yari yabajyanye ari ugukina umukino wa gicuti ariko nyuma yo gukina bakanifuza kugaragaza Umukandida bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bagarutse mu Rwanda bambaye imyenda iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame
Bagarutse Amahoro
Ubwo bari bageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Rutaboba

    ASK imbere cyane