CECAFA Kagame Cup 2024: Hatangajwe ibihembo bizahatanirwa

Ubuyobozi butegura Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), bwatangaje ko ibihumbi 60 by’amadorari ya Amerika ($) ari byo bizahatanirwa mu irushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024 rizakinwa tariki 9-21 Nyakanga 2024, i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umuyobozi wa CECAFA, John Auka Gecheo yatangaje ko inkunga yatangwaga n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame izakomeza.

Ati “Twishimira ko guhera mu 2002, Nyakubahwa Paul Kagame yashyigikiye iterambere ry’umupira w’amaguru mu gace ka CECAFA, atanga 60,000$ yo gutanga ibihembo, kuva irushanwa ryatangira.”

Gecheo yavuze ko ikipe izegukana igikombe izahabwa 30,000$, iya kabiri ibone 20,000$ mu gihe izatwara umwanya wa gatatu yo izahembwa 10,000$.

Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12, azaba aya mbere muri buri tsinda uko ari atatu, kongeraho ikipe imwe izarusha izindi kwitwara neza mu zabaye iza kabiri, ni zo zizabona itike yo gukina imikino ya 1/2.

Uko amatsinda ateye:

Itsinda A: Coast Union FC (Tanzania), Al Wadi FC (Sudan), JKU SC (Zanzibar), Dekedaha FC (Somalia).

Itsinda B: Al Hilal (Sudan), Gor Mahia FC (Kenya), Red Arrows FC (Zambia), Djibouti Telecom (Djibouti).

- Advertisement -

Itsinda C: SC Villa (Uganda), APR FC (Rwanda), Singida Black Stars (Tanzania), El-Merrekh Bentiu (Sudani y’Epfo).

Perezida Paul Kagame asanzwe atera inkunga iri rushanwa
Amaze imyaka 12 atera inkunga Irushanwa rya CECAFA y’amakipe (Clubs)
Ubuyobozi bwa CECAFA bushimira Perezida Paul Kagame

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW