DAR PORT KAGAME CUP: APR yageze ku mukino wa nyuma

Pavelh Ndzila yakuyemo penaliti ya nyuma mu mukino APR FC yasezereyemo Al Hilal kuri penaliti 5-4, igera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Rihuza Amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (Dar Port Kagame Cup 2024).

Uyu mukino wa 1/2 cy’iri rushanwa benshi bazi nka Cecafa Kagame Cup wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Nyakanga 2024, kuri KMC Stadium saa Munani z’igicamunsi.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi kuko aya ari yo makipe yasoje imikino y’amatsinda adatsinzwe kuko Al Hilal yatsinze imikino ya yo yose uko ari itatu, mu gihe APR FC yo yatsinze imikino ibiri, inganya undi umwe.

Umutoza Darko Novic yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi be yari asanzwe abanzamo kuva iri rushanwa ryatangira kuko Taddeo Lwanga yari yahaye umwanya Dauda Yussif usanzwe yinjira mu kibuga asimbuye.

Mu minota 30 y’igice cya mbere ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyari yorohewe n’ubusatirizi bwa Al Hilal bwashakaga gufungura amazamu hakiri kare, gusa abarimo Niyomugabo Claude na Byiringiro Gilbert bagafasha ikipe kugarira neza.

Nyamukandagira na yo yaje gusa nk’ikangutse mu minota 10 ya nyuma, gusa Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibabasha kubona igitego gifungura umukino. Byarangiye amakipe yombi asubiye mu rwambariro nta n’imwe irungurutse mu izamu rya ngenzi yayo.

Abanye-Sudan bagarutse mu gice cya kabiri n’ubundi barusha APR FC guhererekanya neza umupira no kuwutindana, gusa na bo ntibashobore gutera mu izamu ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.

Umutoza wa APR FC na bagenzi be bafatanya inshingano bakoze impinduka ku munota wa 68 w’umukino, Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier “Muzungu” baha umwanya Dieudonné Nzotanga na Mamadou Sy wabatsindiye ku mukino wa El Merriekh Bentiu.

Nyuma y’izi mpinduka byagaragaye ko hari icyiyongereye ku mikinire ya APR FC kuko noneho batangiye guhererekanya buhoro buhoro, ariko n’ubundi bagerageza gusatira bagatakaza imipira myinshi by’umwihariko Mugisha Gilbert utitwaye neza muri uyu mukino.

- Advertisement -

Al Hilal na yo n’ubwo yakinaga neza ariko iyo byageraga mu gushaka ibitego ntibyayihiraga kuko imipira miremire banyuzaga ku ruhande rwabo ry’iburyo yarengaga nta musaruro itanze, iyindi Kapiteni Niyomugabo akayikuraho nta nkomyi.

Mu minota nk’itanu ya nyuma, Ikipe y’Ingabo yashoboraga kubona igitego binyuze mu buryo bwa Barafinda na Ramadhan ariko bwose babutera inyoni.

Nyuma gato yo guhusha ubu buryo ni bwo Barafinda yaje kuva mu kibuga ku munota wa nyuma w’umukino, aha umwanya Umunye-Ghana, Richmond Lamptey uherutse kugurwa ariko akaba adakunda kwifashishwa kenshi.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye rwabuze gica maze hitabazwa iminota 30 y’inyongera (extra-time). Iyi minota yongeweho na yo nta kinini cyayibayemo kuko n’ubundi amakipe yombi yari ari gucungana kugira ngo hatagira ivumbwa igitego cyo mu minota ya nyuma.

Nyuma y’iminota 30 itagize icyo itanga byasabye ko hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe igera ku mukino wa nyuma. Izi penaliti zasize APR FC mu byishimo nyuma yo gutsinda penaliti 5-4, kuko Pavelh Ndzila yakuyemo iya nyuma yatewe na Al Hilal.

Abakinnyi ba Nyamukandagira bateye penaliti ni Ndayishimiye Dieudonné “Nzotanga”, Niyigena Clement, Kategeya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma izahura n’irakomeza hagati ya Al Wadi na Red Arrows mu mukino uraba kuri uyu mugoroba saa Kumi n’ebyiri. Umukino wa nyuma wa Dar Port Kagame Cup uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024.

Pavelh Ndzila yafashije APR FC gusezerera Al Hilal muri Dar Port Kagame Cup
Umutoza mukuru wa APR FC, Darko Nović
APR FC yanyuzagamo ikagumana umupira
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa Dar Port Kagame Cup
Umukino wo warimo gucungana ku mpande zombi
Al Hilal yanyuzagamo ikiharira umupira
Ikipe y’Ingabo yatanze byose
Batanze byose bya bo
Ntibigeze baha umwanya Al Hilal

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW