Gushaka impano z’abanyezamu bigiye gukomereza i Burasirazuba

Igikorwa cyo gushaka impano z’abato bakina mu izamu, kigiye gukomereza mu Ntara y’i Burasirazuba nyuma yo kuva mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyatangiye muri Kamena uyu mwaka, gitangizwa n’abatoza batandukanye b’abanyezamu ndetse na Irebero Goalkeeper Training Center ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga Saa Sita z’amanywa, iki gikorwa kizakomereza mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Tariki ya 13-14 na tariki ya 27-28 Nyakanga, igikorwa kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye no mu Karere ka Muhanga.

Tariki ya 20-21 Nyakanga, bazajya mu Ntara y’i Burengerazuba mu Karere ka Rubavu, mu gihe tariki ya 3-4 Kanama, bazakomereza mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze.

Nyuma yo kuzenguruka muri ibi bice bitandukanye by’Igihugu, hazafatwa abeza kurusha abandi ubundi bakurikiranwe ndetse bafashwe kuzamura urwego rwa bo.

Aba bana bakina mu izamu, ni abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 20.

Uyu mushinga wo gushaka impano z’abato bakina mu izamu, ugamije gufasha Igihugu kongera umubare w’abanyezamu b’Abanyarwanda no kubazamurira urwego.

Higiro Thomas aba akurikiranira hafi aba bana
Abatoza baba berekera abana
Babereka byose biranga umunyezamu mwiza
N’abakobwa bakina mu izamu
U Rwanda rufite ibisubizo byinshi mu bato bakina mu izamu
Igikorwa cyahereye mu Mujyi wa Kigali
Abatoza batandukanye, bitanga bagamije gufasha aba bana
Ubwo abatoza bari kuri Kigali Péle Stadium
Abana barenga 60 ni bo bahereweho kuri Kigali Péle Stadium
Mu batoza bafasha aba bana, harimo abasanzwe mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri

 

- Advertisement -
Abakinnye ku rwego rukomeye mu Rwanda, ni bo bari muri uyu mushinga

UMUSEKE.RW