Habaye impinduka mu mikino Olempike

Ubushyuhe bukabije buri mu Mujyi wa Paris ahari kubera Imikino Olempike bwatumye habaho impinduka zigamije kurengera abakinnyi, hashyirwaho ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ubu bushyuhe bwinshi.

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Nyakanga 2024, muri Stade  ya Tennis, Roland Garros, ubushyuhe bwageze kuri 37°C.

Ibi byatumye Ishyirahamwe Mpuzamahanga cy’umukino wa Tennis (ITF) rifata umwanzuro wo gutangiza ikiruhuko cy’iminota 10 hagati  y’iseti ya kabiri n’iya gatatu mu mukino umwe. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwifashisha ‘Wet Bulb Globe Temperature’, isuzuma ibijyanye n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije buturuka ku zuba.

Muri iki gihe cy’ikiruhuko cyashyizweho, abakinnyi bemerewe kuba bakwiyuhagira, bagahindura n’imyenda, ariko ntibemerewe kuba bafata imiti iyo ari yo yose cyangwa ngo bahabwe ubundi buvuze. Muri iyo minota 10 kandi abakinnyi ntibemerewe kuganira n’abatoza babo.

Mu gihe ubushyuhe burushijeho kwiyongera, itsinda rigizwe n’umusifuzi w’umukino ndetse n’inzobere mu buvuzi bafite ububasha bwo guhagarika umukino ku bw’umutekano w’abakinnyi.

Mu mupira w’amaguru, aho ubushyuhe burenze 32°C abakinnyi bazajya bahabwa akaruhuko ko guturisha umubiri (cooling break) muri buri gice cy’umukino.

Na none Kandi, mu mukino wo gusiganwa bakoresheje utugare uzwi nka ‘BMX freestyle’ iri kubera i Concorde, abanyonzi b’utu tugare bagaragaye bugamye ubushyuhe munsi y’imitaka, bari kumwe n’abatoza babo babashyiragaho barafu, kugira ngo umubiri utuze.

Ikibazo cy’ubushyuye ntikibangamiye abakinnyi gusa kuko no ku mafarasi ari uko. I Versailles, Ishyirahamwe ry’Amarasi ku Isi (FEI) na ryo ryatangije ingamba zihutirwa mu rwego rwo kurinda amafarasi. Umuyobozi w’abita ku matungo, Goran Akerstrom  yemeje ko hashyizweho kamera z’ubushyuhe kugira ngo zikurikirane neza inyamaswa, ndetse hakaba hafashwe n’ingamba zo kuzigabanyiriza ubushyuye mu gihe bikenewe.

Bitewe n’uko ifarasi imwe mu yifashishwa muri aya marushanwa nibura ishobora gupima ibiro 750, ikenera byibuze litiro 50 z’amazi ku munsi kugira ngo ikore neza.

- Advertisement -

Iteganyagihe riteganya ko kuri uyu wa Gatatu ubushyuye buramanuka bukagera kuri 33°C, ndetse bukazanakomeza kugabanuka kugera 27-29 °C mu cyumweru cyose, nk’uko Meteo y’u Bufaransa ibitangaza.

Muri iri rushanwa riri kubera i Paris kuva tariki ya 26 Nyakanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite imidali myinshi kuri ubu (26), ikurikirwa n’u Bufaransa buri mu rugo bufite 18, u Bushinwa bufite 14 naho u Buyapani bwo bukaba bumaze kubona imidali 13.

U Rwanda nta mudali n’umwe rwari rwabona, aho kuri ubu hamaze gukina abakinnyi batatu b’Abanyarwanda ari bo Mwamikazi Jazill wasezerewe mu isiganwa ry’amagare yo mu misozi, Uwihoreye Tufaha wasezerewe muri Fencing na Ingabire Diane usiganwa ku magare.

Undi Munyarwanda azongera gukina ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi aho hazaba hatahiwe Oscar Peyre Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu muri Paris La Défense Arena.

Byitezwe ko iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine rizasozwa ku wa 11 Kanama 2024.

Mu Bufaransa hakomeje kugaragara ubushyuhe bwinshi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW