Handball: Police HC yatewe mpaga

Nyuma yo kwikura mu kibuga mu mukino wa shampiyona, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND], ryafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Police Handball Club.

Tariki ya 29 Kamena 2024, ni bwo hatangiye imikino ya karampaka [Playoffs] muri shampiyona ya Handball mu bagabo. Umukino wa mbere wahuje APR HC na Police HC, ubera ku kibuga cya Kimisagara.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa cumi, ikipe ya APR yahawe penaliti ariko Police ntiyemeranya n’icyemezo cy’umusifuzi ndetse ihita inivana mu kibuga umukino utarangiye.

Nyuma yo kwifashisha amategeko agenga amarushanwa muri Ferwahand, ikipe ya Police Handball Club yatewe mpaga kubera iyo myitwarire. Iri shyirahamwe ryavuze ko umukino wa kabiri igihe uzabera n’aho uzabera, bizatangazwa bitarenze tariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ishobora kuzafatirwa ibindi bihano nyuma y’isesengura rya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda.

Ni inshuro ya kabiri iyi kipe yari yikuye mu kibuga, nyuma yo kubikora muri BK Arena ubwo yarimo ikina na Gicumbi HC muri shampiyona mu mwaka ushize.

Umukino wa APR HC na Police HC ntujya yoroha
FERWAHAND yateye mpaga Police HC
Police HC yatewe mpaga
APR HC yatsinze umukino wa mbere wa Playoffs

UMUSEKE.RW