Lawrence Webo yatandukanye na Rayon Sports

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Webo Lawrence watoza abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2024, ni bwo uyu mutoza w’abanyezamu wakiniye Rayon Sports mu 2006-2009, yanditse ubutumwa busezera ku Ba-Rayons, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yanditse ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Gikundiro hamwe n’abafana bayo. Ati “Byari ibihe bihindagurika ariko bishimishije kwita Rayon Sports mu rugo hanjye ha kabiri. Nishimira cyane ibihe byiza twagiranye, abafana buzuye amarangamutima yo gushaka intsinzi…”

Yasoje  yifuriza Rayon Sports amahirwe masa mu bihe biri imbere. Ati “Ni igihe cyo gutangira ubuzima ahandi kandi mbifurije ishya n’ihirwe mu mwaka w’imikino ugiye kuza. Muzibuke ko nzahora ndi Gikundiro, IKIPE IMWE, INZOZI ZIMWE”.

Webo Lawrence yageze muri Murera muri Mutarama uyu mwaka, asimbuye Umugande, Samuel Mujabu Kawalya wari umaze gutandukana na Rayon Sports nyuma y’igisa no gusuzugura ubuyobozi, ubwo yahabwaga uruhushya rwo kujya iwabo muri Uganda akarenza igihe yari yahawe.

Si Rayon Sports gusa umutoza Lawrence yatoje kuko yanakoze aka kazi muri AFC Leopards n’ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’.

Aje yiyongera kuri Julien Mette wari umutoza mukuru wamaze gutandukana n’ikipe mu minsi ishize nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yasinye.

Agiye mu gihe Rayon Sports yitegura gutangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino, izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2024, saa Cyenda mu Nzove, aho basanzwe bakorera imyitozo.

Lawrence Webo ntakiri umukozi wa Rayon Sports

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -