Mazimpaka André yasimbuye Lawrence Webo muri Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana n’Umunya-Kenya watozaga abanyezamu, Lawrence Webo, ikipe ya Rayon Sports yahise itangaza Mazimpaka André nk’umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe.

Ibi byatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga za Gikundiro zirimo X yahoze yitwa Twitter. Bavuze ko bishimiye gutangaza ko Mazimpaka André nk’umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe y’i Nyanza.

Mazimpaka yari aherutse kuvugwa muri Rayon Sports Women Football Club nk’umusimbura wa Ramadhan wamaze gutandukana n’ikipe.

André yakiniye Rayon Sports mu 2018-2020 ndetse ayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019. Nk’umukinnyi, yaciye mu makipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Mukura VS, mu gihe muri La Jeunesse FC no muri Dream Team Academy ari ho yatangiriye umwuga wo gutoza.

Yatozaga abana muri Dream Team
Mazimpaka afite Licence D itangwa na FERWAFA
Yabaye muri La Jeunesse FC
Rayon Sports yamuhaye ikaze
Si mushya muri Rayon Sports
Azwiho kugira ishyaka
Kuva agikina yiyumvagamo gutoza

UMUSEKE.RW