Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) yatangaje ko igiye kongera imikino ndetse no kongeraho ikindi cyiciro mu mukino wa Volleyball y’Abafite Ubumuga (Sitting Volleyball).
Byagarutsweho binyuze mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe y’abanyamuryango ba NPC yabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.
Iyi Nama y’Inteko Rusange yitabiriwe n’abarimo ubuyobozi bwa NPC ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe abarizwa muri NPC, yari igamije kurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze no kwereka abanyamuryango ingengabihe y’umwaka utaha.
Dore uko ingengabihe y’imikino iteye mu mwaka utaha:
Muri Sitting Volleyball, Ikipe y’abari n’abategarugori y’u Rwanda izitabira imikino Paralempike y’i Paris iteganyijwe kuva tariki 29 Kanama kugeza tariki 7 Nzeri 2024. Shampiyona y’umwaka w’imikino izatangira muri Gashyantare 2025, mu gihe Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Sitting Volleyball yo izakinwa guhera mu Ukwakira 2034 kugeza muri Werurwe 2025.
Mu mikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru [Athlètisme] na ho u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino Paralempike izabera i Paris. U Rwanda kandi ruzakina irushanwa Grand Prix de Tunis na Grand Prix de Marrakesh, mu gihe shampiyona y’Igihugu yo izatangira muri Mata 2025.
Muri Boccia, shampiyona y’Igihugu izatangira mu Ukwakira 2024, Shampiyona muri Para powerlifting ho izakinwe kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Gicurasi 2025.
Mu mukino wa Wheelchair Basketball, shampiyona izatangira muri Nzeri 2024 irangire muri Werurwe 2025. Muri uyu mukino kandi biteganyijwe ko hazakinwa irushanwa ryo ku munsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga ndetse n’Irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Nyuma y’iyi Nteko Rusange, Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste yatangarije Itangazamakuru ko mu bintu bishya bemeje harimo kwandikisha amakipe n’abakinnyi bayo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
- Advertisement -
Ati “Ubundi twajyaga tubwira amakipe akiyandikisha, bakazana ‘envelope’ aho dukorera , ariko ubu ni ibintu bigiye kujya bikorerwa ku ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa NPC. Buri kipe iziyandikisha binyuze ku ikoranabuhanga , ibyangombwa byose ibishyiremo, noneho NPC ikazaha buri mukinnyi ikarita ku buryo utayifite atazaba yemerewe kwitabira shampiyona kandi mu mikino yose.”
Murema kandi yatangaje ko hari imikino mishya itari isanzwe izatangira muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza, by’umwihariko ku batabona ndetse n’umukino w’abafite ubumuga bw’ubugufi wa Badminton.
Yagarutse kandi ku kuba hagiye kongererwa imbaraga umukino wa Sitting volleyball binyuze mu kongera ibyiciro. Ati “Hari abakinaga ariko ugasanga amakipe atanganya ubushobozi arakinana. Ugasanga nk’ikipe dusanzwe tuzi ko zikomeye nka Gisagara cyangwa Gasabo zirimo zirakina n’ikipe itaramenyera, mukayitsinda nta guhangana kurimo.”
Yakomeje agira ati “Ibyo rero, mu rwego tekinike twasanze ntacyo biri gufasha mu guteza imbere umukino, ku buryo tugiye gushyiraho igice cya mbere n’icya kabiri, abari ku rwego rumwe bajye bakina ukwabo ndetse twongere n’imikino.”
Ku bijyanye n’imyiteguro y’Imikino ya Paralempike izabera i Paris muri Kanama, Perezida wa NPC yavuze ko ikipe y’Igihugu y’abagore muri Sitting volleyball iratangira umwiherero kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024, kuri Classic Hotel.
Niyibizi Emmanuel uzahagararira u Rwanda muri Athletisme na we akomeje imyitozo mu Karere ka Musanze ,ku bufatanye bw’aka Karere na na NPC, kuva muri Werurwe 2024 kandi ngo buri byumweru bibiri umutoza we Karasira Eric ajya kumusura ngo arebe uko ahagaze.
Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izerekeza i Paris ku itariki ya 13 Kanama 2024.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW