Police ntikitabiriye CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Police FC ntizitabira  irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati rizwi nka CECEFA Kagame Cup rigiye kwitabirwa n’amakipe 12 yonyine, mu gihe ku ikubitiro yari 16 agomba kurikina.

Iri rushanwa rizakinwa tariki 9-21 Nyakanga mu Mujyi wa Dar es Salaam kuri Azam Complex muri  Chamazi ndetse no kuri KMC Stadium iri mu gace ka Kinondoni.

N’ubwo ku ikubitiro byari byatangajwe ko rizitabirwa n’amakipe 16, byarangiye amakipe 12 ari yo yonyine azarikina. Mu makipe atazitabira iri rushanwa ryitiriwe Perezida Paul Kagame harimo ayakomeye muri aka Karere nka Simba SC, Yanga Africans na  Azam FC yo muri Tanzania.

Mu yandi makipe atazitabira iri rushanwa harimo El Merriekh yo muri Sudan, Vital’O yo mu Burundi na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Byavuzwe ko  Police FC yo mu Rwanda izaserukana na APR FC muri iri rushanwa nyuma y’aho bigaragaye ko amwe mu makipe atazitabira, ariko byarangiye itari mu makipe ntakuka azarikina.

Umuyobozi wa CECAFA, John Auka Gecheo yavuze ko n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi mu gutegura iri rushanwa, rizafasha amakipe kwitegura neza imikino Nyafurika.

Yagize ati “N’ubwo ku ikubitiro twari twapanze kugira amakipe 16, twasunikiwe kugabanya umubare ndetse no guhindura amatariki, kubera imbogamizi zitandukanye. Icyakora twizera ko iri rushanwa rizaha amakipe yo mu Karere urubuga rwiza rwo kwitegura neza imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/2025”.

Uko irushanwa rizagenda

Amakipe yose 12 azitabira azashyirwa mu matsinda atatu, agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda. Amakipe azaba aya mbere mu itsinda kongeraho ikipe yabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi zizahita zibona itike yo gukina 1/4.

- Advertisement -

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga, saa Tanu z’amanywa mu Mujyi wa Dar es Salaam ku biro bya Azam Tv ni bwo hazaba tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2021 ryari ryegukanwe na Express FC yo muri Uganda, itaritabiriye kuri iyi nshuro, itsindiye ku mukino wa nyuma Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.

Amakipe 12 yemejwe nk’azitabira: Coastal Union FC, Singida Black Stars FC (Tanzania), Al Hilal, Al Wadi FC (Sudan), Gor Mahia FC (Kenya), SC Villa (Uganda), Djibouti Telkom FC (Djibouti), Dekedaha FC (Somalia), APR FC (Rwanda), JKU SC (Zanzibar), El Merriekh Bentiu (South Sudan), Red Arrows FC (Zambia).

Ibaruwa ya CECAFA yemeza amakipe azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW