Rayon Sports yaguze umunyezamu w’Umurundi

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Ndikuriyo Patient amasezerano y’imyaka ibiri, kugira ngo yongere ihangana mu izamu rya yo.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Nyakanga 2024, ni bwo Gikundiro yasinyishije uyu munyezamu amasezerano y’imyaka ibiri. Ndikuriyo Patient yaguzwe mu ikipe y’Amagaju kuko yari akiyifitiye umwaka w’amasezerano.

Patient uvukana n’umunyezamu wa KMC yo muri Tanzania ndetse n’ikipe y’Igihugu Intamba mu Rugamba, Nahimana Jonathan, ni umwe mu bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ; ibyatumye Amagaju asoreza ku mwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu munyezamu w’Umurundi yageze muri iyi kipe y’Akarere ka Nyamagabe mu mpeshyi ya 2023, nyuma yo guhesha Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Burundi, Bumamuru FC, akanatorwa nk’umunyezamu w’umwaka.

Ndikuriyo aje guhanganira umwanya n’Umunya-Sénégal, Khadim N’diaye waje muri iyi kipe muri Mutarama uyu mwaka. Mu mizo ya mbere N’diaye yahise yigarurira imitima y’Aba-Rayons, ariko umwaka w’imikino warangiye batakishimiye umusaruro we, ari na byo byatumye batekereza kumuzaniraho undi munyezamu.

Ni umukinnyi wa gatatu Murera iguze mu ikipe y’Amagaju nyuma ya rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ yaguze mu 2018, ndetse na Rukundo Abdoul Rahman yaguze mu cyumweru gishize.

Ndikuriyo Patient ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Patient yatangajwe nk’umunyezamu wa Gikundiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW