Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore ari muri Portugal

Nibagwire Libellée ukina mu busatirizi bwa Rayon Sports Women Football Club, ashobora gukina ku mugabane w’i Burayi nyuma yo kwerekeza mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal.

Mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize w’imikino 2023-2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yaguze abakinnyi muri AS Kigali WFC, barimo Kayitesi Alodie, Uwimbabazi Immaculée na Nibagwire Libellée wari kapiteni wa yo.

Aba bakinnyi bahise bafasha iyi kipe yo mu Nzove kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Nyuma y’igihe gito ageze muri Gikundiro, Nibagwire yahise yerekeza mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal n’ubwo yaba we ndetse n’ikipe ye babigize ibanga. Bivugwa ko agiye kuhamara ibyumweru bigera kuri bitatu.

Umwe mu baba hafi cyane y’uyu mukinnyi, yemereye UMUSEKE ko ari muri Portugal kandi biri kugenda neza.

Ati “Yagiye mu igeragezwa muri Portugal kandi amakuru mfite ni uko biri kugenda neza.”

Uretse uyu kandi, Nibagwire nawe yatwemereye ko ari muri iki gihugu aho yagiye mu igeragezwa n’ubwo yirinze kuvuga ikipe yagiye kurikoramo.

Ati “Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.”

Amakuru yizewe avuga ko uyu mukinnyi ari gukora igeragezwa mu kipe ya FC Setúbal Football Club y’Abagore ikina mu Cyiciro cya Mbere.
Nibagwire Libelléé ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore, ndetse ari mu beza bakina mu busatirizi muri shampiyona y’Abagore mu Rwanda.

- Advertisement -
Yahise ahabwa nimero 28
Ubwo Nibagwire Libellée yerekanwaga mu Nzove
Ni umwe mu bakinnyi beza Rayon Sports WFC itunze

UMUSEKE.RW