Shema Fabrice yitabiriye igitaramo cyo gusezera Mukonya

Umuyobozi w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yifatanyije n’umuryango wa Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] mu gitaramo cyo gusezera kuri Nyakwigendera witabye Imana azize impanuka yo mu kibuga.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo yavugaga ko Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakinaga mu bwugarizi bwa AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yakoreye mu kibuga ubwo yagonganaga n’umunyezamu maze akamira ururimi agahita atakaza ubuzima uko.

Ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga, ubwo habaga umugoroba urimo igitaramo cyo gusezera kuri Mukonya ndetse hanavugwa bimwe mu byamuranze, Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari Umuyobozi w’icyubahiro wa AS Kigali ari kumwe na Kankindi Anne Lysée ndetse na Bayingana Innocent usanzwe ari umukozi w’iyi kipe, baje kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera ndetse batanga ubutumwa bwihanganisha umuryango no kubaha ihumure.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Saa cyenda z’amanywa, ari bwo Mukonya aza gushyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo nyuma y’uko araza kuba yamaze gusezerwaho bwa nyuma akanasomerwa Misa kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga iherereye i Nyamirambo.

Igitaramo cyo gusezera Mukonya, cyabereye iwabo
Umuyobozi w’icyubahiro wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yifatanyije n’umuryango wa Mukonya mu gitaramo cyo kumusezeraho
Anne-Lysée nawe yari ahari

UMUSEKE.RW