Vision yabonye umutoza mushya

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino 2024-2025, ikipe ya Vision FC yahaye akazi Umwongereza, Colum Shaun Selby.

Uyu mutoza wigeze kuba muri Etincelles FC y’i Rubavu, yagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe yo ku Mumena.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Colum Shaun Selby yahawe amasezerano y’umwaka umwe (2024-2025).

Uyu Mwongereza ubwo yavaga mu Rwanda mu 2021, yari yatandukanye na Etincelles FC ku mpamvu za bwite.

Akigera mu Rwanda, yahise atangira akazi mu kipe ye nshya.

Umwongereza, Colum Shaun Selby yagizwe umutoza mukuru wa Vision FC

UMUSEKE.RW