Volleyball: Police na APR zatangiye neza Irushanwa ryo Kwibohora

Mu mikino y’umunsi wa mbere mu Irushanwa rya Volleyball ry’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ikipe ya Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1, mu gihe mu bagore, APR WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0.

Uyu mukino w’aya makipe akunda guhangana wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga, saa Moya, muri Petit Stade ivuguruye.

Hari abatekerezaga ko APR FC ari yo iri bwitware neza muri uyu mukino bitewe n’uko ari yo yatwaye Liberation Cup umwaka ushize ndetse ikaba yaratwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023-2024, mu gihe Police FC yo yabaye iya kane.

Ibi si ko byagenze kuko iyi Kipe y’Igipolisi yatangiye neza umukino, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-23. APR VC na yo yahise itwara iseti ya kabiri y’umukino na bwo ku manota 25-23, abarebaga uyu mukino barushaho kuryoherwa.

Police VC yongeye kwerekana ko yaje ije, maze  itwara iseti ya gatatu ku manota 25-22. Abenshi mu bari bakoraniye muri Petit Stade iri i Remera bibwiye ko APR VC igiye gutwara iseti ikurikiyeho nk’uko yari yabikoze, ariko si ko byagenze kuko Police VC yashimangiye intsinzi yayo iyitwara ku manota 25-19.

Nyuma yo gutsinda amaseti 3-1, iyi kipe yambara ubururu bwijimye n’ubw’ikirere yahise igera ku mukino wa nyuma, aho igomba gutegereza uwo bazahuriraho hagati ya Kepler VC na REG VC ziri bwisobanure uyu munsi saa Kumi n’ebyiri. Ni mu gihe APR VC na yo igomba kurindira iributsindwe hagati y’izo, kuko ari yo bazahatanira umwanya wa gatatu.

Mu mukino w’abari n’abategarugori wabanjirije uyu nguyu, APR WVC y’umutoza Peter Kamasa yatsinze biyoroheye Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-13). APR VC igeze ku mukino wa nyuma yikurukiranya nyuma y’aho umwaka ushize yawutsindiweho na Police VC.

Iyi Police VC ishobora kongera guhurira na APR WVC ku mukino wa nyuma mu gihe yatsinda umukino w’uyu munsi barakinamo na RRA WVC saa Kumi.

Umukino wa nyuma hagati ya APR WVC n’irava hagati ya Police WVC na RRA WVC uzaba ku Cyumweru saa Kumi, mu gihe mbere y’aho saa Sita, Ruhango izakina n’iratakaza umukino w’uyu munsi, mu mukino bazahataniramo umwanya wa gatatu.

- Advertisement -

Mu bagabo, APR izakina umukino w’umwanya wa gatatu n’irahava hagati ya Kepler VC na REG VC, ku Cyumweru saa Munani, mu gihe ikipe irasanga Police VC ku mukino wa nyuma bazisobanura saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira muri Petit Stade ku bashaka kureba imikino y’uyu munsi ni ukugura itike y’amafaranga 5,000 Frws.

APR WVC yageze ku mukino wa nyuma
Ruhango WVC yatangiye nabi
Habanje umukino w’abakobwa
Wari umukino utagoye APR WVC
Gusa abawurebye baryohewe
APR WVC yo ikomeje kugaragaza urwego rwo hejuru
Hakurikiyeho umukino wari ku rwego rwo hejuru
Volleyball yagarutse
Guhangana byo byagaragaye
Police VC yari hejuru
Gisubizo Merci yagarutse ariko ikipe ye ntiwari umunsi wa yo
Police VC mu byishimo
Abakunzi ba Volleyball bo bongeye kuryoherwa na Petit Stade
APR VC ntiyari ifite Gatsinzi Venuste wavunitse

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW