Basketball: REG na UGB zamwenyuye – AMAFOTO

REG BBC yatsinze Kepler amanota 98-73, Espoir itungurwa na UGB yayitsinze amanota 79-68, mu mikino yari ifite icyo ivuze.

Ni imikino yombi yabereye muri Lycee de Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 14 Kanama. Ni imikino yari ifite byinshi isobanuye kuko amakipe yose yari ahataniye kuzaza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona, ari na yo akina Imikino ya Kamarampaka izwi nka ‘BetPawa Playoffs”.

Umukino wabanje ni uwahuje REG BBC na Kepler BBC, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ari na wo benshi bari bahanze amaso.

Ikipe ya REG BBC, mbere yo gukina umunsi wa 20 wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, yari iri ku mwanya wa kane n’amanota 26 mu mikino 15 yari imaze gukina, bivuze ko yari isigaje gukina imikino itatu gusa. Ni mu gihe Kepler yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo biyongerere amahirwe yo gusoza mu myanya ine ya mbere kuko ari wo wa nyuma yari isigaje kandi ikaba yari iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 27.

Iyi Kipe y’Abashinzwe iby’Ingufu yagaragaje ko yaje muri uyu mukino ifite intego kuko uduce twose twakinwe muri uyu mukino ari yo yatwegukanye.

Agace ka mbere yagatwaye ku manota 22-18, ihita ikurikizaho n’agace ka kabiri ku manota 28-14 maze bajya kuruhuka bayoboye. Imbaraga REG BBC yakoresheje mu gice cya mbere ni na zo yagarukanye mu cya kabiri kuko bahise batwara agace ka gatatu ku manota 26-20. REG yahamije intsinzi yayo itwara n’agace ka nyuma ku manota 22-21, umukino urangire itsinze Kepler amanota 98-73.

Cleveland Thomas watsinze amanota 26 na mugenzi we Antino Alvalezes watsinze amanota 23, akaba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro icyenda ndetse anatanga imipira 10 yabyaye amanota, ni bo bagize uruhare mu kwitwara neza kwa REG.

Iyi ntsinzi yatumye REG BBC ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 28, mbere yo gukina na Espoir BBC ndetse na Patriots BBC bazasorezaho.

Undi mukino wakurikiyeho ni uwabaye saa Mbiri, wahuje Espoir BBC na UGB . Mbere y’umukino, ikipe ya Espoir BBC yari iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 25 mu mikino 16 yari imaze gukina.

- Advertisement -

N’ubwo Espoir yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo ikomeze guhatanira gusoreza mu mwanya ine ya mbere, yagiye gukina uyu mukino itari mu bihe byiza, dore ko yari imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, irimo uwa shampiyona yatsinzwemo na Kepler BBC (81-79), ibiri y’Igikombe cy’Igihugu (Rwanda Cup), uwa 1/2 yatsinzwemo na REG BBC (98-72), ndetse n’uwa Patriots (77-59) mu guhatanira umwanya wa gatatu.

UGB bari bahanganye yo kwitwara neza muri uyu nukino byari kuyifasha kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona, cyane ko yari iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 23, mu mikino 16 yari imaze gukina.

United Generation Basketball (UGB) yatangiye neza umukino itwara agace ka mbere ku manota 21-18, ari na ko byaje kugenda no mu gace ka kabiri yatwaye itsinze irusha cyane Espoir ku manota 30-15. Bagiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere UGB iri imbere n’amanota 51-33.

Espoir yaje mu gice cya kabiri yinyaye mu isunzu maze yegukana agace ka gatatu ku manota 24-13. Icyakora, icyizere cyo kwigobotora UGB cyayoyotse mu gace ka nyuma ubwo UGB yagatwaraga ku manota 15-11, maze icyura intsinzi y’amanota 79-68.

Gutakaza uyu mukino byatumye amahirwe ya Espoir yo kuzakina Imikino ya Kamarampaka agabanuka kuko isabwa byanze bikunze kuzatsinda REG BBC mu mukino wa nyuma bazasorezaho. Ku rundi ruhande, UGB yagize amanota 25 nyuma yo gutsinda uyu mukino, yo izasoza shampiyona ikina na Patriots ya kabiri ku rutonde.

REG BBC yayoboye umukino
Mugabe Arstide yagerageje gufasha ariko biranga
Kepler BBC yanyuzagamo igahererekanya neza
Pitchou wa REG BBC, yayifashije
Umukino wo wari ukomeye
Kepler BBC ntako itari yagize
Hari habanje umukino wa UGB BBC na Espoir BBC
Na wo wari umukino mwiza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW