Ferwafa igiye kongera umubare w’abarimu b’abatoza

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rigiye guhugura abatoza bifuza kuba abarimu b’abatoza [Instructeurs], mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kuzasangiza abo bazigisha.

Nyuma yo kubona ko umubare w’abarimu b’abatoza [Instructeurs] b’Abanyarwanda, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangiye gushaka ibisubizo byo kuwongera.

Ni muri urwo rwego Ferwafa yateguye amahugurwa y’abatoza bifuza guhugurirwa kuba umwarimu w’abatoza. Biteganyijwe ko aba batoza batangira aya mahugurwa tariki ya 26 Kanama akarangira tariki ya 2 Nzeri 2024.

Abazayakora, ni abasanzwe Licence A cyangwa B CAF ibemerera gutoza muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Abo UMUSEKE wamenye barimo, ni Casambungo André, Sogonya Hamiss, Hitimana Thierry, Kirasa Alain n’abandi.

Kugeza ubu abarimu b’abatoza b’Abanyarwanda bahari, ni Seninga Innocent, Nyinawumuntu Grâce, Rutsindura Antoine, Habimana Sosthène na Jimmy Mulisa.

Rutsindura Antoine ari mu b’abarimu b’abatoza

UMUSEKE.RW