Gorilla na Gasogi zatangiye neza shampiyona – AMAFOTO

Mu mikino itatu yabimburiye indi muri shampiyona 2024-25, ikipe ya Gorilla FC yatangiranye intsinzi yakuye kuri Vision FC, mu gihe Gasogi United yatsindiye Mukura Victory Sport et Loisir kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo umwaka w’imikino muri Ruhago mu Rwanda, watangiye. Watangiranye na shampiyona 2024-25 mu Bagabo, hakinwa imikino itatu mu gihe indi iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Umukino wabereye i Kigali, ni uwahuje ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Vision FC ije gukina umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, cyane ko isanzwe izwiho kuzamura abakinnyi benshi bato.

Iyi kipe itozwa na Kirasa Alain, yibwiraga ko iza kubona amanota mu buryo bworoshye, ariko yakinaga n’ikipe yiganjemo abato ariko na bamwe mu basanzwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nka Twizerimana Onesme, Amani waciye muri Bugesera FC na Police FC, Ndekwe Félix waciye muri Marines FC, Pipinier FC, Rayon Sports, AS Kigali n’abandi.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, Vision FC yabanje kubaha Gorilla FC n’ubwo iyubashywe itabashije kubibyaza umusaruro kuko cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu rya ngenzi ya yo.

Kirasa yari yabanje ku ntebe bamwe mu bakinnyi be beza nka Mugunga Yves waje no kumutabara, Rutonesha Hesbon ndetse na Blaise.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri buri imwe ifite inyota yo kubona igitego, ariko abanyezamu b’impande zombi bari beza uyu munsi.

Vision FC benshi batahaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino bijyanye n’uko ari bwo ikiza mu cyiciro cya mbere, yagiye ikurira mu mukino ariko nyine Abanyarwanda bavuze ko nta mwana usya ahubwo avoma.

Iyi kipe yo ku Mumena yakomeje gukina neza ndetse ihusha uburyo bwashoboraga kuyiha igitego, ariko ba myugariro ba Gorilla FC barimo Moussa Omar n’umunyezamu wa yo, Muhawenayo Gad, bakomeza kuyifasha.

- Advertisement -

Ibintu byaje kuba bibi kuri Vision FC, ku munota wa 90+6, ubwo Mugunga Yves wari wasimbuye Camara, yatsindaga igitego cy’umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Mudeyi wagiye mu kibuga asimbuye.

Umukino wahise urangira, Gorilla FC itahanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona. Ikipe ya Mukura VS na yo yatsindiwe mu rugo na Gasogi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdallah-ziz uzwi nka Rivaldo. Bugesera FC n’Amagaju FC zo zayagabanye zinganya 0-0 mu mukino wabereye i Bugesera.

Indi imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, aho Rayon Sports izakira Marines FC kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe Musanze FC izasura Muhazi United ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama kuri Stade ya Ngoma.

Indi mikino izasoza umunsi wa mbere, izakinwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha. Hazakina Kiyovu Sports na AS Kigali kuri Kigali Péle Stadium Saa cyenda z’amanywa.

Imikino y’ibirarane yo izakinwa tariki ya 18 Nzeri 2024, ubwo APR FC izaba yakiriye Rutsiro FC, mu gihe Etincelles FC yo izaba yakiriye Police FC.

Gorilla FC yatangiranye intsinzi
Umukino warimo guhangana
Gorilla FC yacishagamo ikayobora umukino
Abasifuzi b’umukino w’uyu munsi
Camara nta gitego yabonye
Guhangana ko kwarimo
Gorilla FC na Vision FC zakiniye kuri Kigali Péle Stadium
Gorilla FC byayisabye iminota 96 kugira ngo ibone igitego

UMUSEKE.RW