Imikino y’Abakozi: NISR na Immigration zatangiye shampiyona neza

Ubwo hatangiraga shampiyona y’Abakozi y’umwaka w’imikino 2024-25, ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR FC] ndetse n’iy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration FC], zatangiranye intsinzi mu gihe RBC FC yatangiriye mu gahinda.

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama no ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa mbere muri shampiyona y’abakozi ihuza ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura n’ibifite abakozi bari munsi y’100 ndetse n’ibigo by’abikorera [ARPST CHAMPIONSHIP 2024-25].

Mu mupira w’amaguru, habaye imikino ine irimo itatu yahuje ibigo bya Leta n’umwe wahuje ibigo by’abikorera. Imwe mu mikino yari ihanzwe amaso, ni iyahuje Immigration FC na Rwandair FC n’uwahuje RBC FC na NISR FC.

Ikipe ya NISR FC yabyungukiyemo nyuma yo gutsinda RBC FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bosco mu mukino wabereye muri IPRC-Kigali, mu gihe Immigration FC na yo yatsindaga Rwandair FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, REG FC na yo yihererana Wasac FC iyitsinda ibitego 5-0 mu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Mu mukino wa Volleyball, Immigartion VC yatsinze REG VC amaseti 3-0, NISR VC itsinda RAB VC amaseti 3-0, Minisiteri y’Ubuzima [Minisante] yo yatsinze Bank ya Kigali [BK] amaseti 3-0 mu gihe Rwandair yatsinze Kaminuza y’u Rwanda [UR] amaseti 3-0. Muri Basketball, Minecofin yateye mpaga Minisiteri ya Siporo, itsinda amanota 20-0.

Imikino y’umunsi wa Kabiri izakomeza guhera ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024. Shampiyona y’Abakozi ikomeje kugaragaramo abakinnyi bahoze bakina nk’ababigize umwuga muri shampiyona y’u Rwanda mu mikino itandukanye.

NISR FC yatangiranye intsinzi
RBC FC yagize umunsi mubi
Abasifura iyi mikino ni ababigize umwuga
Imikino y’Abakozi irimo abahoze bakina nk’ababigize umwuga
Banamwana Camarade utoza RBC FC, ntiyari afite ibisubizo byinshi
Ni imikino yitabirwa
Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos, yarebye umukino wa RBC FC na NISR FC
Abayobozi ba RBC FC bagize umunsi mubi

UMUSEKE.RW