Imikino y’Abakozi: NISR na Immigration zikomeje gutanga ubutumwa

Muri shampiyona y’Abakozi ihuza ibigo bya Leta n’iby’Abikorera, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration], byongeye kwitwara neza bibona intsinzi mu mikino y’umunsi wa Gatatu.

Iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST] ifatanyije na Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, igeze ku munsi wa yo wa Gatatu. Imikino imwe yabaye ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

Kuri uyu munsi, ikipe y’umupira w’amaguru ndetse na Volleyball, z’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration], zaonye intsinzi ya zo ya Kabiri. Immigration FC yatsinze REG FC ibitego 2-0 mu gihe Immigration VC yatsinze Minisiteri y’Ubuzima amaseti 3-0.

Indi kipe yongeye kwitara neza, ni iy’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR]. NISR FC yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] ibitego 6-0. Aha harimo ibitego bya Patrick wakiniye amakipe arimo Mukura na Sunrise FC, Nkurunziza uzwi muri Vision FC na Mukura na Bingwa uzwi muri Nyanza FC.

Indi kipe yitwaye neza, ni Rwandair FC yanyagiye Wasac FC ibitego 5-1. Indi mikino yabaye mu mupira w’amaguru, harimo uwo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] cyanganyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi [RAB] ibitego 2-2 mu gihe RISA FC yanganyije na UR FC igitego 1-1.

Muri Volleyball, habaye imikino itanu. Minisiteri y’Ingabo [MOD] yatsinze RAB VC amaseti 3-0. RRA itsindwa na Wasac amaseti 3-0, Minecofin itsinda RMB amaseti 3-0, UR itsinda RMS amaseti 3-0 mu gihe Immigration yatsinze Minisiteri y’Ubuzima [Minisante] amaseti 3-0.

Imikino isoza umunsi wa Gatatu, irakinwa uyu munsi. Muri Basketball harakina Stecol na Equity Bank Saa tanu z’amanywa ku kibuga cya Stecol, mu gihe mu mupira w’amaguru hakina Ubumwe Grande Hotel n’Akagera Saa tanu z’amanywa ku kibuga cyo ku Ruyenzi.

Imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona, iteganyijwe ku wa Gatanu wa tariki ya 30 Kanama 2024.

NISR FC yabonye indi ntsinzi nyuma yo gutsinda RBC FC
Ni shampiyona isifurwa n’abasifuzi babigize umwuga
Umukino wa RDB FC na NISR FC, wabereye ahazwi nko kuri Tapis-Rouge
Umukino wa Volleyball wa Immigration na Minisante, wabereye Kimisagara
Immigration FC iri mu zihabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona
RDB FC ntiribona neza muri shampiyona y’uyu mwaka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -