Isango Star yungutse umunyamakuru w’Imikino

Umunyamakuru w’imikino, Ishimwe Olivier wamamaye nka ‘Demba Ba’ yerekeje kuri Radiyo na Televiziyo Isango Star nyuma y’imyaka ine akorera Inyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kanana 2024 ni bwo Radio na Televiziyo Isango Star yahaye ikaze Ishimwe Olivier ‘Demba Ba’ nk’umunyamakuru wayo mushya, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Demba Ba yaduhamirije iby’aya makuru yo kwerekeza kuri Isango Star.

Abajijwe niba azakomeza umwuga we wo kwandika, yatangaje ko atareka uyu mwuga kuko awukunda, ariko aca amarenga yo gutandukana na InyaRwanda. Ati “Ntabwo nzahagarika umwuga wo kwandika kuko ndawukunda. N’iyo ntakomezanya na InyaRwanda, nzaguma mu itangazamakuru ryandika.”

Ishimwe Olivier wari umaze imyaka ine yandikira InyaRwanda ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina mu Itangazamakuru ryandika Siporo mu Rwanda. Byinshi mu byo akundirwa n’abatari bake ni ubuhanga mu gucukumbura no gutangaza amakuru akiri ibanga kuri ba nyirayo, by’umwihariko mu bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Demba Ba wari ukuriye igisata cy’imikino kuri InyaRwanda kandi yamenyekanye by’umwihariko mu kwandika imitwe y’inkuru (headlines) yihariye kandi ikurura cyane abasomyi.

Si ubwa mbere yaba akoreye itangazamakuru kuri kuri radiyo na televiziyo kuko yakoreye Contact FM mu 2019, Radio Salus mu 2020 na BTN TV. Olivier Ba kandi yabaye umwanditsi w’ikinyamakuru IGIHE.

Mu 2021 ni bwo uyu musore w’imyaka 28 yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yize itangazamakuru n’itumanaho.

Demba Ba ni umwe mu bakunzwe mu gisata cy’imikino mu Rwanda
Olivier ni umunyamakuru mushya wa Isango Star
Demba Ba yagiye mu buzima bushya

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -