Rayon Sports yongeye gutsikirira kuri Marines

Rayon Sports yatangiye Shampiyona itsikirira kuri Marine FC banganyije 0-0, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino ufungura Shampiyona ku ruhande rwa Rayon Sports ntiwitabiriwe ku bwinshi n’abakunzi bayo.

Igice cya mbere cy’umukino nticyaranzwe n’uburyo bwinshi bwakabaye bwabyaye ibitego kuko n’uburyo Elenga Kanga yageragezaga kurema acenga ab’inyuma ba Marine butagize umusaruro butanga.

Ni igice kandi cyaranzwe cyane n’amakosa menshi yakorerwaga abakinnyi ba Rayon Sports, ariko ‘coup franc’ babonaga bakazitera hejuru y’izamu ndetse no mu ntoki z’Umunyezamu Irambona urindira iyi kipe ibarizwa i Rubavu.

Robertinho yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Charles Bbaale utagize byinshi akora mu gice cya mbere aha umwanya Iraguha Hadji.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishakisha igitego binyuze ku mipira yahindurwaga na Omborenga Fitina ariko ntibyabakundira. Ni na ko kandi myugariro wo hagati, Nsabimana Aimable yari arimo agerageza kuzamukana imipira ariko bakayimwaka atarayigeza ku b’imbere.

Bari kwinjira mu minota ya nyuma, Aruna Madjaliwa yahaye umwanya Haruna Niyonzima ngo barebe ko yagira icyo afasha mu kwigobotora iyi kipe y’igisirikare cyo mu mazi. Muri iyi minota yari isigaye ngo umukino urangira nta mpinduka zigeze ziba mu mikinire amakipe yombi yari yagaragaje mu minota yari yabanje.

Ku munota wa 88 Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cy’intsinzi, ariko uburyo Elenga yari abonye, ari kumwe n’umunyezamu bonyine, umupira ananirwa kuwuboneza mu izamu. Umukino warangiye nta wubashije kureba mu izamu ry’undi.

XI ba Rayon Sports babanjemo: 22. Patient Ndikuriyo, 11. Muhire Kevin, 13. Omborenga Fitina, 24. Bugingo Hakim, 15. Nsabimana Aimable, 21. Niyonzima Olivier Sefu, 20. Ishimwe Fiston, 10. Aruna Madjaliwa, 14. Charles Baale, 54. Omar Gning, 7. Elenga Kanga

- Advertisement -

XI ba Marine FC babanjemo: 29. Vally Irambona, 16. Nkundimana, 23. Mukire Confiance, 24. Bigirimana Alfany, 28. Ilungo Ngoyi Alvine, 22. Sibomana Sultan Bobo, 7. Sanda Souley, 2. Rugirayabo Hassan, 18. Mbonyumwami Taiba, 10. Menayame Vingile Dombe, 11. Usabimana Olivier

Mu mikino yabaye ku wa Kane, tariki 15 Kanama, ubwo Shampiyona yatangiraga, Bugesera na Amagaju baguye miswi 0-0, Gorilla FC itsinda Vision igitego 1-0, mu gihe Mukura VS na yo yatsindiwe mu rugo na Gasogi United igitego 1-0.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru Muhazi United izakina na Musanze FC, i Ngoma.

Muhire Kevin yatanze byose ariko ntiwari umunsi mwiza kuri bo
Niyonzima Olivier Seifu
Umukino warimo imbaraga
Junior Elenga Kanga ntiyahiriwe n’umukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW