Abatoza 25 batangiye amahugurwa ya Licence B-CAF

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije amahugurwa ya Licence B-CAF ku batoza bari bamaranye igihe Licence C-CAF.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, atangizwa n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, Gérard Buscher. Abarimu barimo Rutsindura Antoine, Bazirake Hamim, Ndaguza Théonas na Mwambari Serge, ni bo bazatanga amasomo.

Baziga amasomo atanu (Modules), bazayasoze muri Mutarama 2025.

Abatoza bari guhugurwa, ni 25 barimo abagore batanu. Aba bose baturutse mu makipe atandukanye yiganjemo ayo mu cyiciro cya Kabiri. Abarimo bo mu cyiciro cya mbere, ni Rubangura Omar wungirije muri Rutsiro FC, Pablo wungirije muri Bugesera FC na Mbarushimana Shaban wungirije muri AS Kigali.

Harimo kandi abatoza batatu bo mu Intare FC, umutoza mukuru wa AS Muhanga, Gaspard, umutoza mukuru wa Tsinda Batsinde, Mbonimpa Haruna, uwa Étoile de l’Est, Muvunyi Félix, Oscalie na Rafiki bo muri Academy ya Bayern Munich, Mateso Jean de Dieu n’abandi.

Aba baraza biyongera ku bandi batoza baherutse guhgurwa kuri iki cyiciro kandi bose batsindiye iyi Licence.

Abatoza 25 ni bo bari muri aya mahugurwa
Umuyobozi wa Tekiniki, Gérard Buscher, ni we watangije aya mahugurwa
Serge Mwambari ari mu barimu bazatanga amasomo
Mu bari gukora aya mahugurwa, harimo abagore batanu
Serge ubwo yaganirizaga abatoza
Abagore bamaze gutinyuka
Mbarushimana Shaban (AS Kigali) na Jean Paul, bari mu bari guhugurwa

UMUSEKE.RW