APR yerekeje mu Misiri – AMAFOTO

APR FC yerekeje mu Misiri gukina na Pyramids umukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Nyuma yo gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ku gicamunsi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, yerekeza mu Misiri.

Biteganyijwe ko Nyamukandagira iranyura i Addis Ababa muri Ethiopia ndetse n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mbere yo gusesekara i Cairo.

APR FC irasabwa gutsinda Pyramids cyangwa ikanganya ibitego biri hejuru ya 1-1 kugira ngo igere mu cyiciro cy’amatsinda, bitewe n’uko yanganyirije i Kigali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024, i Cairo  saa Tatu z’ijoro.

Ni abasore bagiye bafite akanyamuneza
Mamadou Sy yamwenyuraga
Niyigena Clèment na Niyibizi Ramadhan, Aliou Souane, bari ku rutonde rw’abagiye mu Misiri
Ruhamyankiko Yvan yajyanye n’ikipe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW