KNC yaburiye Aba-Rayons bashobora guca mu bakinnyi be

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yaburiye Aba-Rayons bafite akayihayiho ko guha ruswa abakinnyi be, ko bashobora kuzataha bari mu mapingu nyuma y’umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzahuza amakipe yombi mu mpera z’icyumweru.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro kugaruka kuri uyu mukino umuyobozi wa Gasogi United yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024.

KNC uyobora iyi kipe akaba ari na we muvugizi wayo mukuru, yatangaje ko biteguye neza uyu mukino kandi ko nta bwoba batewe na Rayon Sports kuko ngo hari n’amakipe akomeye kuyirusha batsinze kenshi mu bihe bishize.

Ati “Twaba tutaratinye Kiyovu Sports ya ba [Emmanuel] Okwi bakiri abasore, ba [Bigirimana] Abeddy, ba [Nshimirimana Ismael] Pitchou bakiri abakinnyi, ikipe wabonaga ko ari ikipe y’ingome mu buryo bwose bushoboka inafite n’ubushobozi butegura muri ubwo buryo bwose ariko ikajya iza tugahonda nk’agahinja, none ngo dutinye Rayon Sports y’uyu munsi?”

Yakomeje agira ati “Mwese murabizi, iyo Kiyovu Sports yakubise amakipe yose uvanyemo Gasogi United. Ibyo rero, bavandimwe muribuka n’abantu bari bagiye kokesha inka bagiye batayiriye kubera intsinzi nziza ya Gasogi Ubited […]”

Agaruka ku itsinda ry’abayoboye Rayon Sports bongeye guhuza imbaraga ngo bafashe ikipe nyuma y’aho uwari Perezida wayo, Capt. (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yeguye, KNC yavuze ko nta bwoba namba abafitiye kuko n’amayeri yo gushyira igitutu ku basifuzi cyangwa gutaba  amarozi mu kibuga atakora muri Stade Amahoro.

Ati “Burya si buno. Ndashaka nanagire inama abantu: Birababaje kubona umuntu w’umusaza bamwambika amapingu, twakabaye tumubona bamwambika ingofero yashyingiye. Ibyo nta mikino irimo, inguni zose turi maso cyane.”

Yakomeje avuga ko ubushize hari abakoze amanyanga  bifashishije konti ya WhatsApp yo muri Kenya, ariko ko kuri iyi nshuro “nihadapfa nyir’urugo hazapfa igisambo. Ibyo ndabibabwiye hatagira n’ubikinisha. Mwa bagabo mwe, mumenye ko biriya biremye ibyaha.”

Ikindi kizagaragara kuri uyu mukino ni uko abazagura itike y’ibihumbi 100 Frw  ya ‘Executive Seat’ ndetse n’iy’ibihumbi 900 Frw ya ‘Executive Box’ hari ibyo kurya n’ibyo kunywa by’ubuntu bazagenerwa.

- Advertisement -

Uyu mukino utegerejwe n’abatari bake mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda uzaba ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024, saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports ni ikipe ikunze gushobora Gasogi United kuko mu mikino 10 imaze guhuza amakipe yombi yatsinzemo itanu, banganya imikino itatu, mu gihe Gasogi United yo yatsinze imikino ibiri gusa.

Kuri ubu, Gasogi United ni iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe Rayon Sports yo ari iya 11 n’amanota abiri yonyine kuko yanganyije imikino ibiri yose yakinnye.

KNC yaburiye bamwe mu ba-Rayons bafite gahunda yo guca mu bakinnyi be

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW