Manzi ntiyahiriwe! Uko Abanyarwanda bitwaye hanze y’u Rwanda

Rwatubyaye Abdul yabonye ikarita y’umutuku mu mukino Brera Strumica yanganyijemo na FK Rabotnicki Skopje igitego 1-1, Kwizera Jojea atanga umupira wabyaye igitego cya kabiri mu mukino Rhode Island yatsinzemo FC Tulsa  ibitego 2-1.

Mu mpera z’icyumweru dusoje abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bakina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo muri shampiyona zo hirya no hino ku Isi, abandi ntibahirwa.

Umwe mu bakinnyi bitwaye neza ni Kwizera Jojea  wafashije ikipe ye ya Rhode Island yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gutsinda FC Tulsa  ibitego 2-1.

Uretse kuba Jojea yarakinnye iminota yose y’umukino, uyu musore usatira ashyuze ku mpande yanatanze umupira wabyaye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Naoh Fuson ku munota wa 69.

Mugenzi we, Nshuti Innocent na we ukina muri iki gihugu, ntiyahiriwe kuko One Knoxville akinira yatsinzwe na Union Omaha igitego 1-0. Nshuti ntiyabanje mu kibuga; yinjiyemo ku munota wa 64.

Muri izi mpera z’icyumweru gishize kandi, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yari mu kibuga iminota 90 yose ubwo Kryvbas Kryvyi Rih akinira yanganyaga na Vorskla Poltava igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie, ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru.

Uyu musore uheruka kwerekeza muri iyi kipe, yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 52 w’umukino, ubwo ikipe ye yanganyaga na FK Rabotnicki Skopje igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Ahandi bakinaga Umunsi wa Gatandatu ni muri Azerbaijan, ahakina myugariro Mutsinzi Ange Jimmy. Uyu musore yafashije ikipe ye FK Zira kwitwara neza itsinda Sumqayit ibitego 2-0. Mutsinzi yakinnye umukino wose.

- Advertisement -

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ udakunze kubona umwanya ubanzamo, kuri iyi nshuro yakinnye iminota 62 ibanza, mu mukino w’Umunsi wa Kane ikipe ye ya AEL Limassol yatsinzwemo na Pafos FC ibitego 3-1.

Undi Munyarwanda ukomeje kubura umwanya wo gukina, ni Hakim Sahabo ukinira Standard Liège. Uyu musore ukiri muto ntiyigeze agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bifashishijwe mu mukino w’Umunsi wa Munani ikipe ye yanganyijemo na Royale Union Saint-Gilloise, 0-0.

Tukiri mu Bubiligi, Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louviere yo mu Cyiciro cya Kabiri, yakinnye iminota yose ubwo iyi kipe yatsindaga Lokeren-Temse ibitego 2-0. Gueulette yanabonye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino, ku munota wa 49.

Manzi Thierry n’ikipe ye ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ntibahiriwe n’impera z’icyumweru kuko batsindiwe na Simba SC muri Tanzania ibitego 3-1, mu mukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup. Icyakora Manzi yakinnye iminota yose y’umukino.

Muri Kenya, Gitego Arthur yabanjemo, asimburwa ku munota wa 77 w’umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Bidco United igitego 1-0.

Kuri uyu wa Kabiri, Gefle IF ya Rafael York irakina na Ostersunds FK.

Undi Munyarwanda utarakinnye mu mpera z’icyumweru, ni umunyezamu Ntwari Fiacre. Ikipe ye ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ntiyakinnye na Stellenbosch mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.

Uyu mukino wabaye ikirarane bitewe n’uko ku Cyumweru Stellenbosch yari yasuye AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup banganyijemo igitego 1-1, Stellenbosch ibona itike yo gukina amatsinda kuko yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Manzi Thierry (17) ntiyahiriwe
Jojea yagize umukino mwiza
Mutsinzi Ange yari mu byishimo
Manzi Thierry ni umukinnyi ubanzamo
Ni umusore ukunzwe na bagenzi be bakinana

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW