Muhazi ikomeje kwiruka ku manota atatu

Nyuma y’umukino wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Muhazi United yongeye kunganya ibona inota rimwe yakuye kuri Vision FC.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uwabimburiye iyindi, ni uwahuje Vision FC na Muhazi United wabereye kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka umutoza, Jitiada Mungo uzwi nka Vigourex witabye Imana nyamara yari umwe mubarereye ruhago y’u Rwanda.

Izi kipe zombi zari zinyotewe amanota cyane kuko nta n’imwe muri zo itabona atatu imbumbe.

Muhazi United yatangiye iri hejuru, ndetse igakinira cyane mu kibuga cya Visino FC.

Iyi nyota y’igitego y’iyi kipe yo mu Burasirazuba, yaje gushira ku munota wa 16 ubwo Samson Babuwa yafunguraga amazamu ku gitego yatsindishije ukuguru kw’iburyo.

Nyuma yo kubona igitego hakiri kare kwa Muhazi United, benshi bibwiraga ko ishobora kuza koroherwa n’uyu mukino ariko byabaye ikinyuranyo.

Vision FC yiganjemo abakiri bato, yakomeje kwirwanaho kugira ngo itinjizwa igitego kindi hakiri kare ndetse iminota 45 y’igice cya Mbere irangira ari igitego 1-0.

- Advertisement -

Mu gice cya Kabiri nta bwo Muhazi United yigeze iba nziza nk’uko yari yatangiye ikina, ibi byaje no gufasha Vision FC gukina ibyo yari yateguye.

Vision yagaragaje inyota yo kubona igitego cyo kwishyura, bituma isatira cyane Muhazi yasaga n’iyasubiye inyuma gucunga igitego yari yatsinze.

Uku gukinira inyuma kw’iyi kipe yo mu Burasirazuba, byayiteje ikibazo cyo kwishyurwa igitego ku munota wa 86 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim.

Ni igitego cy’umutwe cyaturutse ku mupira uteretse watewe na Yves wa Vision FC, maze ukubita cy’izamu cyo hejuru ugarutse usanga Ibrahim ahagaze neza ahita awusubizamo.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura, iyi kipe yo ku Mumena yashoboraga no kubona ikindi mu minota y’inyongera, cyane ko yahise isatira kurushaho.

Iminota 90 n’indi y’inyongera y’umukino, yarangiye ari igitego 1-1. Uku kunganya kwatumye Muhazi United igira amanota atatu mu mikino itatu yanganyijemo, mu gihe Vision FC yo yabonaga inota rimwe mu mikino itatu imaze gukina.

Imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, izakomeza ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri Saa Cyenda z’amanywa. Umwe mu yitezwe, ni uzahuza Marines FC na Etincelles FC zose z’i Rubavu.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Vigourex uherutse kwitaba Imana
Samson Babuwa ni we watsindiye Muhazi United
Yahise ajya kwishimira igitego
Umukino wabareye kuri Kigali Péle Stadium
Ubwo bishimiraga igitego
Harimo guhangana kw’amakipe yari anyotewe n’amanota
Ni umukino warimo imbaraga
Nshimiyimana Ibrahim ni we watumye Vision FC imwenyura
Igitego cye yacyishimiye cyane
Amani ntako atari yagize mu bwugarizi bwa Vision FC
Vision FC yabonye inota rya mbere mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW