Murangwa yahishuye ko atazi Uwayezu muri Rayon Sports

Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Murangwa Eric Éugène, yahishuye ko mu myaka 40 amaze muri iyi atigeze abona Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga iyi kipe.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ni bwo Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko uwari Perezida wa yo, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kuri izi nshingano kubera impamvu z’uburwayi.

Rtd Capt Uwayezu wari wahawe inshingano zo kuyobora Gikundiro mu 2020, bamwe mu bakunzi b’iyi bakomeje kuvuga ko batari bamuzi mu bakunzi ba yo, ahubwo batunguwe no kubona ari we ufashe inkoni y’ubuyobozi.

Murangwa Éugène wakiniye Rayon Sports mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko mu myaka 40 muri iyi kipe atazi izina Uwayezu muri iyo myaka yose.

Ibi Murangwa yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.

Ati “Nari mu batunguwe n’izina Fidèle, cyane ko ntigeze muca iryera mu myaka 40 maze ndi hafi y’ikipe, yaba nk’umufana ndetse n’umukinnyi.”

Murangwa yakomeje agaragaza ko Rayon Sports ari ikipe iba ikwiye kuyoborwa na ba nyirayo ndetse n’abakunzi ba yo kuko ari bo baba bazi neza imbaraga itakaza mu gihe cyo gushakira ibyishimo abakunzi ba yo.

Mbere y’uko yegura ku nshingano zo kuyobora Gikundiro, Rtd Capt Uwayezu, yari yabanje guca amarenga ko atazongera kwiyamamariza kuyiyobora.

Uyu mugabo yakiniye Rayon Sports guhera mu 1988 kugeza mu 1996 ari na ko yagaragaraga mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

- Advertisement -

Murangwa Eric Eugène aherutse gutanga kandidatire yo kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora aheruka, gusa iyi ntiyakirwa kubera ko atari yujuje ibyangombwa.

Mu 2018, Murangwa wambitswe umudari w’ishimwe uri mu cyiciro gikomeye cyane mu Bwongereza.

Ati ndi umwe batunguwe n’izina Fidèle
Murangwa yanakiniye Amavubi
Yakinaga yambaye ingofero
Yakiniye Rayon Sports mu myaka yo hambere

UMUSEKE.RW