Okwi yahesheje AS Kigali amanota atatu – AMAFOTO

Biciye kuri rutahizamu ukomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi, AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 biyihesha amanota atatu y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona.

Ni umukino watangiye Saa sita n’igice z’amanywa, ubera kuri Kigali Péle Stadium. AS Kigali ntiyari abarimo umutoza mukuru, Guy Bukasa.

Mu zindi mpinduka zagaragaye mu bakinnyi 11 b’ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, harimo Rwabuhihi Placide, Kayitaba Bosco ndetse na Ishimwe Saleh.

Umukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka no guha icyubahiro umutoza, Jitiada Mungo “Vigourex” uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Ikipe zombi zatangiye zibanza gucungana, cyane ko n’izuba ryari ryari ryinshi kuri Kigali Péle Stadium.

Ku munota wa 27, Okwi yabonye uburyo ku ishoti yatereye kure ariko rikubita igiti cy’izamu umupira ujya hanze.

Nyuma yo gukomeza kwimana uburyo bwo gutsinda igitego, iminota 45 y’igice cya Mbere yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Igice cya Mbere kikirangira, AS Kigali yahise ikora impinduka ikuramo Benedata Janvier wasimbuwe na Didier.

Izi mpinduka zari zisobanuye ko abatoza bari gushaka igisubizo cy’umukinnyi wagerageza kwihutisha imipira igana imbere.

- Advertisement -

Ntibyatinze kuko ku munota wa 52 w’umukino, Didier yatse umupira ahita awuha Hussein Shaban nawe wahise awuha Okwi maze ashyira mu izamu.

Kubona iki gitego kuri AS Kigali, byayishyiraga mu mwanya mwiza wo gukina ituje ishaka ikindi ariko inacunga icyo yatsinze.

Gorillla FC yahise isa n’igiye ku gitutu, itangira gukina imipira miremire yajyaga imbere bashakira igisubizo kuri Camara wakinaga mu busatirizi.

AS Kigali yakomeje gucunga igitego cya yo, iminota 90 irangira ibonye amanota atatu yuzuye.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yahise igira amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports, igatsinda Musanze FC na Gorilla FC uyu munsi.

Ubwo Okwi yari amaze gutsindira ikipe ye igitego
Tchabalala yahaye akazi gakomeye kuri ba myugariro ba Gorilla FC
Okwi yakinnye bike ariko byatanze igitego
Ndayishimiye Thierry yari mwiza mu bwugarizi bw’Abanya-Mujyi
Gorilla FC yanyuzagamo igasatira
Gilbert yitwaye neza ku ruhande rw’imoso rwa AS Kigali
AS Kigali yabonye amanota atatu imbumbe
Gorilla FC yagize umunsi mubi

UMUSEKE.RW