Rayon Sports y’Abagore yasubiriye AS Kigali – AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports y’Abari n’Abategarugori, yatsinze AS Kigali Women Football Club ibitego 5-2, ihita yegukana igikombe kiruta ibindi cya Super Coupe 2024.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo habaye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda muri ruhago y’Abari n’Abategarugori, Super Coupe, wahuje AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium Saa Kumi z’amanywa. Ni umukino wahuje amakipe afite igisobanuro cya ruhago y’Abagore mu Rwanda, cyane ko ikipe yo mu Nzove yegukanye ibikombe byombi umwaka ushize, iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikaba iya Kabiri.

Ku munota wa 11 gusa w’umukino, Umunya-Malawi, Marry Chavinda Gibi yari atsindiye Gikundiro igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Mukandayisenga Jeannette uzwi nka “Kaboy.”

Nyuma y’iminota 12 gusa, AS Kigali WFC yari ibonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na myugariro wa Rayon Sports WFC. Ntibyatinze kandi, Abanya-Mujyi bahise babona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Colarie ku munota wa 37 maze ibintu bihindura isura kuba ubwo.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye abaterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ari bo bayoboye ndetse bagaragaza ibimenyetso byo kwegukana iki gikombe n’ubwo ubwambure bw’ikipe ya bo bwaje kugaragara mu gice cya kabiri cy’umukino.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya kabiri, iyo mu Nzove yagarukanye imbaraga nyinshi, ndetse itangira gusatira cyane biciye kuri Mukeshimana Dorothée, Kaboy na Marry Chavinda, bose  batanze akazi gakomeye kuri ba myugariro ba AS Kigali.

Ntibyasabye iminota myinshi, kuko ku munota wa 60 gusa, Chavinda yari abonye inshundura ku nshuro ye ya kabiri ku mupira wari utanzwe na Dorothée ku ruhande rw’ibumoso, maze uyu Munya-Malawi wahita awubyaza umusaruro.

Amakipe akimara kunganya ibitego 2-2, benshi mu bakurikiye uyu mukino, bibazaga ko uru rubanza rushobora kuza gukemurwa na penaliti ariko babonye ibitandukanye n’ibyo bibazaga ko biba.

- Advertisement -

Ibintu byahise bikomeza kugorana ku kipe ya AS Kigali ndetse iza gutsindwa igitego cya gatatu ku mukino wa 85, cyatsinzwe na Rachel Muema Otolo ukomoka muri Kenya, mu gihe ku munota wa 90, Muhawenimana Khadidja wa Gikundiro n’ubundi, yateretsemo icya kane.

Ikipe yo mu Nzove yongeye kumwenyura mu minota y’inyongera, ubwo Kaboy yacaga muri ba myugariro b’ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, maze umupira awuboneza mu izamu, ibitego biba bibaye 5-2 ari na ko umukino waje kurangira.

Ikipe yo mu Nzove yahise yegukana igikombe cya yo cya mbere cya Super Coupe yo mu Bagore. Kiba igikombe cya Gatatu yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana icya shampiyona n’icy’Amahoro.

Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyankaka Ancille, yavuze ko umukino barebye wagaragarije ababashije kuwukurikirana ko ruhago y’abagore mu Rwanda ikomeje kuzamura urwego kandi ari ibyo kwishimira.

Ikipe ya mbere yahembwe igikombe, imidari ndetse na miliyoni 5 Frw, mu gihe iyabaye iya kabiri yahawe imidari na miliyini 3 Frw.

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Super Coupe 2024
Byari ibyishimo kuri Gikundiro
Marry Chavinda ni umwe mu bahesheje intsinzi Gikundiro
Kaboy ni we wasonze AS Kigali WFC
Rachel Muema yatsindiye Gikundiro igitego cya Gatatu
Kaboy na Chavinda babaye beza muri uyu mukino
Ba rutahizamu ba Rayon Sports WFC, bari beza muri uyu mukino
Colarie Nguema yatsindiye AS Kigali WFC igitego cya Kabiri
Yahise agaragaza gutsinda igitego bisaba ubwenge
Ubwo Gikundiro yahabwaga igikombe
AS Kigali yabanjemo
Rayon Sports WFC yabanjemo
Kaboy ni we washyizeho umusumari wa nyuma

UMUSEKE.RW