Simba SC igiye kujyana mu nkiko Al Ahli Tripoli

Nyuma yo gukorerwa ibyo yo yise irondaruhu n’ibisa n’urugomo, ikipe ya Simba SC yemeje ko yegeranyije ibimenyetso byose igisigaye ari ukurega mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo habaye imikino y’ijonjora rya kabiri mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu gushaka itike yo kujya mu matsinda n’ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Samba SC yo muri Tanzania, yari yagiye i Tripoli muri Libya gukina na Al Ahli Tripoli ndetse amakipe yombi anganya 0-0 mu mukino ubanza ubanza wa CAF Confederation Cup. Nyuma y’uyu mukino, Simba yavuze ko itishimiye uburyo abafana bayisagariye bakayikorera ibyo yise urugomo n’irondaruhu.

Iyi kipe iyoborwa n’umuherwe, Mohamed Dewji, amakuru aturuka mu bayiba hafi avuga ko igiye kurega Al Ahli Tripoli muri CAF. Ivuga ko abakinnyi ndetse n’abatoza ba yo batewe amacupa y’amazi n’ibindi bikoresho bya Plastique.

Amakuru aturuka muri Tanzania, avuga ko Simba SC yamaze kwegeranya ibimenyetso byose birimo amashusho agaragaza ibi bikorwa byose ivuga ko yakorewe muri Libya. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 22 Nzeri 2024 muri Tanzania.

Umukino ubanza, Simba SC na Al Ahli Tripoli zanganyije 0-0

UMUSEKE.RW