Sibomana Patrick yabonye akazi muri Libya

Umukinnyi w’Umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick ‘Papy’ yerekeje muri Elettihad Almisraty yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya.

Ni amakuri yahamijwe n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, binyuze ku rukuta rwayo rwa Facebook.

Elettihad Almisraty ni ikipe yabayeho mu buryo butangaje. Yashyinzwe na bamwe mu bahoze ari abakunzi n’abayobozi ba Al Ahly Misurata, nyuma yo kutumvikana ku miyoborere y’iyi kipe ndetse n’ejo hazaza hayo. Uko kutumvikana kwatumye ku wa 15 Kanama 1965 bashinga ikipe yabo bayita  Elettihad Almisraty, bahitamo ko izajya yambara amabara y’icyatsi n’umweru. Kuri ubu, iyi kipe ikaba ibarizwa mu Burengerazuba bwa Libya, mu Mujyi wa Misurata.

Sibomana Patrick w’imyaka 27 ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba yaratangiye gukina umupira w’amaguru mu 2011 ahereye mu Irerero ry’Isonga. Yayivuyemo yerekeza muri APR FC yakiniye imyaka ine, na yo ayivamo mu 2017 yerekeza muri Shakhtor Soligorsk yo muri Biélorussie.

Nyuma yo kudahirwa mu gihugu cya Biélorussie, yagarutse mu Rwanda umwaka umwe, akinira Mukura VS. Mu 2019 yerekeje muri Yanga Africans yo muri Tanzania na yo yamazemo umwaka umwe gusa.

Nyuma y’aho,  Papy yakiniye Police FC, akinira Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya, ari na yo yaherukagamo mu mwaka w’imikino ushize.

Papy yabonye akazi gashya muri Libya

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW