Aba-Rayons basize babyibuhije umufuka wa Rutsiro

Umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports, wasigiye agatubutse Abanya-Rutsiro.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, ubera kuri Stade Umuganda guhera Saa cyenda z’amanywa. Abakunzi b’amakipe yombi ariko biganjemo Aba-Rayons, ni bo bari benshi kuri uyu mukino.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko bwari ubwa mbere itike yo kwinjira kuri Stade Umuganda igeze ku bihumbi 3 Frw. Ibi byanatumye Rutsiro FC isigarana agatubutse kuri konti ya yo.

Uyu mukino wasigiye iyi kipe miliyoni 8 Frw zirenga nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa yo, Nsanzineza Ernest.

Ati “Uyu mukino winjije miliyoni 8 Frw zirengaho.”

N’ubwo Rutsiro FC yasigaranye ubwatsi, ariko amanota yatashye mu Nzove nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Iraguha Hadji wahoze akinira iyi kipe yo mu Burengerazuba.

Abanya-Rutsiro bafite amanota arindwi mu mikino ine bamaze gukina. Batsinze Vision FC, Bugesera FC, banganya na AS Kigali, batsindwa na Rayon Sports. Iyi kipe ifite umukino w’ikirarane izakina na APR FC.

Abakunzi ba Rayon Sports bari benshi kuri uyu mukino
Rutsiro FC yabonye ubwatsi ariko ibura amanota
Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yemeje ko babonye miliyoni 8 Frw zirenga ku mukino bakiriyeho Rayon Sports
Rayon Sports yakuye amanota atatu kuri Rutsiro FC

UMUSEKE.RW