Abanya-Gisagara batangiye neza Shampiyona ya Sitting Volleyball

Ubwo hatangiraga shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball, ikipe ya Gisagara mu Bagabo, yatangiranye intsinzi mu gihe Bugesera mu Bagore na yo yatangiye iha ubutumwa izo mu Cyiciro cy’Abagore.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, ni bwo hatangiye umwaka w’imikino muri Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga [Sitting Volleyball], mu Bagore n’Abagabo. Ni imikino yabereye muri Gymnase ikinirwamo imikino y’Abafite Ubumuga iherereye i Remera.

Imwe mu makipe aba yitezwe muri shampiyona ya Sitting Volleyball, ni ikipe ya Gisagara, Musanze na Gasabo, cyane ko ari na zo zihabwa amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Izi zose uko ari eshatu, zatangiranye intsinzi mu mikino yose itatu zakinnye. Muri uyu mwaka hitabirabiriye amakipe 10 mu cyiciro cy’Abagabo. Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Musanze na Nyarugenge, zatsinze imikino ya zo ibiri zakinnye mu gihe na Bugesera yatsinze umwe yakinnye na Rwamagana ku maseti 2-0.

Uretse kuba habaye imikino yo mu cyiciro cya mbere, no mu cyiciro cya kabiri bakinnye. Ikipe ya Kayonza, Ruhango na Rutsiro, zose zatangiranye intsinzi. Mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka, hitabiriye amakipe icyenda. Gisagara ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize mu Bagabo mu gihe mu Bagore kibitswe na Bugesera.

Umutoza w’ikipe z’Igihugu zombi, Dr. Mossad Rashad, yafashe umwanya aganiriza abakinnyi
Ni umukino warebwe n’abarimo kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, Liliane, barebye imikino y’umunsi wa mbere
Ni imikino ibera ku bibuga bigezweho
Rutsiro iri gukina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Musanze y’Abagore yatangiye neza
Shampiyona iri kubera muri Gymnase ya NPC iherereye i Remera
Ni shampiyona imaze kuzamura urwego
Haba harimo imibare myinshi

UMUSEKE.RW